RFL
Kigali

Umunya-Zimbabwe Oliver Mtukudzi yasabye abazitabira Kigali Jazz Junction kwitwaza inkweto zo kubyinana

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/10/2018 14:15
0


Umunyamuziki Oliver Mtukudzi wo mu gihugu cya Zimbabwe utegerejwe muri Kigali Jazz Junction kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Ukwakira 2018 yasabye abazitabira iki gitaramo kwitwaza inkweto zo kubyinana mu gitaramo azahuriramo n’umunyarwanda Bruce Melodie.



Oliver yageze i Kigali mu Rwanda mu gitondo cy’uyu wa Kane tariki 25 Ukwakira 2018. Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye kuri Kigali Serana Hotel, yatangaje ko yiteguye gususurutsa abazitabira Kigali Jazz Junction, abasaba kuzitwaza inkweto zo kubyinana. Yagize ati “Si ukuza mu gitaramo uje kwicara ukareba gusa, ndasaba abazitabira Kigali Jazz Junction kwitwaza inkweto zo kubyinana, kuko tuzabyina bitinde,” Akimara kuvuga ibi, yahise agaragaza ko ari umubyinnyi mwiza.

oliver

Oliver aganira na Bruce Melodie bagiye guhurira ku rubyiniro rumwe

Kuri uyu wa 25 Ukwakira 2018 hateganijwe umusangiro n’abafana be, uza kubera kuri Louders Lounge. Oliver "Tuku" Mtukudzi ni umunya-Zimbabwe kavukire, ni umushabitsi. Afatwa nk’Umunya-Zimbabwe wageze ku gasongero k’abanyamuziki aharanira iterambere ry’umuco w’iki gihugu mu bihe byose.

Ni umunyamuziki akaba n’umwanditsi w’indirimbo ubimazemo igihe wihebeye injyana ya ‘Afro Jazz’.  Yabonye izuba ku wa 22 Nzeri, 1952, aherutse kwizihiza isabukuru y’amavuko y’imyaka 66 . Yavukiye mu mujyi wa Harare muri Zimbabwe.

Aba banyempano bombi ndetse na Neptunez Band bagiye guhurira mu gitaramo ngaruka kwezi cya Kigali Jazz Junction kizaba kuwa Gatanu tariki 26 Ukwakira 2018. Iki gitaramo kizabera muri Kigali Serena Hotel, imiryango izaba ifunguye guhera saa kumi n’ebyeri n’igice z’umugoroba (6h:30’), gutangira ni saa mbili (8h:00) z’ijoro.

Mu myanya isanzwe (Ordinary) kwinjira ni ibihumbi icumi (10,000 Rwf), mu myanya y’icyubahiro (VIP) ni ibihumbi makumyabiri (20,000Rwf), ameza y’abantu umunani (VIP Table) ni ibihumbi ijana na mirongo itandatu (160,000Rwf).

AMAFOTO:

yu musaza

Oliver yasabye abazitabira Kigali Jazz Junction kwitwaza inkweto zo kubyinana

Liliane umukozi muri Airtle

Umukozi wo muri Airtel/Tigo mu ishami ry'imenyekanishabikorwa, Munganyinka Liliane [ubanza ibumoso] yashimangiye ko nka Airtel/Tigo bazakomeza gushyigikira ibikorwa bya Kigali Jazz Junction

patrick

Patrick Samputu Umuyobozi Mukuru mu bijyanye no gutera inkunga [ubanza iburyo] yatangaje ko nka Bralirwa bishimira gukorana na Kigali Jazz Junction, aha yaganiraga n'umuhanzi Bruce Melodie

ben umukozi

umujyana

Oliver n'umujyanama we baganiye kuri telephone ya 'Infinix Rwanda'

liliane na oliver

Uhereye ibumoso; Oliver, Liliane ndetse na Bruce Melodie mu ifoto y'urwibutso

ben

Brian, Umukozi muri Infinix afata ifoto y'urwibutso na Oliver wo muri Zimbabwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND