RFL
Kigali

Umunsi namenye Yesu iby’isi byambereye igihombo”-Hubert Mucyo mu ndirimbo “Azampoza”-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/11/2018 17:54
0


Hubert Mucyo umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Azampoza” yumvikanamo ubutumwa bwo guhumuriza bunashishikariza kunamba ku Imana.



Uyu musore afite imyaka 24 y’amavuko arakikijwe asengera muri Revival Palace iherereye ku Gisozi mu mujyi wa Kigali. Ni umwanditsi w’indirimbo akaba n’umuririmbyi wakoze indirimbo yise “Intebe” igakundwa cyane. Uyu musore amaze gukora indirimbo esheshatu.

Afite eshatu yakoranye n’abahanzi batandukanye ba hano mu Rwanda. Anafite kandi izindi ndirimbo eshatu yakoze ku giti cye harimo “Ni ku bwawe”, “Intebe” ziyongera ku ndirimbo “Ahera” yashyize hanze.

UMVA HANO INDIRIMBO 'AZAMPOZA' YA HUBERT MUCYO

Muri iyi ndirimbo ye nshya agira ati “Azampoza amarira, sinzacogora…Niyambuye umwambaro w’ubucakara naya mirimo ya gahato. Mbisize muri gereza ya gahinda. Nisangiye umugabo udatinya urugamba,…”

azampoza

Hubert Mucyo yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Azampoza'

Hubert Mucyo yavuze ko yari yihaye intego y’uko uyu mwaka wa 2018, iyi ndirimbo nshya ‘Azampoza’ igomba kuba yagiye hanze, ngo ni umuhigo yesheje. Yavuze kandi ko mu minsi ya vuba atangira kuyifatira amashusho.

UMVA HANO INDIRIMBO 'AZAMPOZA' YA HUBERT MUCYO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND