RFL
Kigali

Umukobwa yiyemeje kuzaroga Diamond mpaka babyaranye kuko ari inzozi amaranye imyaka n’imyaniko

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:6/09/2018 13:58
1


Mu minsi yashize Diamond yumvikanye yita umugore babyaranye inshoreke ndetse n’umwana babyaranye amwita umwana muhahano mu buryo bwumvikanamo kwicuza kwinshi.



Ibi Diamond yabitangarije mu kiganiro yagiriye muri Nigeria maze avuga ko Hamisa Mobetto ari inshoreke cyangwa ihabara rye kuko babyaranye aciye inyuma umugore we akaba yicuza kuba atarakoresheje agakingirizo bikamuviramo kubyara Dylan.

Mu isozwa ry’ayo mashusho Diamond avugiramo ibyo agira inama abagabo bagenzi be ko badakwiye guca abagore babo inyuma nk’uko yabikoze Zari bikarangira anabyaye umwana ku nshoreke. Akomeza kandi avuga ko n’iyo bashukwa bagaca abagore babo inyuma bazajya bibuka gukoresha agakingirizo bakirinda gutera inda zitateganyijwe.

Nyuma y’ayo magambo nyina wa Hamisa yarababaye cyane agaya Diamond kumwitira umukobwa inshoreke ndetse na Hamisa byamuteye guhindura intekerezo zo kubana na Diamond nk’uko yari aherutse kubitangaza.

Uyu mukobwa yafashe umwanzuro ukakaye

Umukinnyi wa filimi Bongo n’izindi, Lulu Semagongo uzwi nka Aunty Lulu yivuye inyuma avuga ko azemera akaroga Diamond mpaka babyaranye umwana kuko kuba yafashe icyemezo kujya akoresha agakingirizo byabangamira indoto ze.

Nzakoresha Uburozi mpaka tubyaranye;

Ibi Aunty Lulu yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Global Publishers, mu magambo ye bwite yagize ati “Diamond yavuze ko agiye kujya yirinda kugira ngo atazabyara mbere yo kurongora (gukora ubukwe) ariko kuri njye nzemera muroge kugira ngo abyarane nanjye. Kubera ko nizoindoto zanjye kandi nzimaranye igihe kirekire cyane, nta n’ikintu na kimwe gishobora kubinkuramo. Ndamwizera cyane umuganga wanjye (umurozi wanjye).”

Aunty Lulu azemera arogeshe Diamond ariko babyarane






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Umukundwa5 years ago
    Nakugira inama yokuva mubyurimo byamarozi ugashaka Imana .ikindi ikuremo diamond kuko suwawe.mobeto akubere isomo.Reba inkundura yibibazo yiteye NGO arabyarana na diamond.??????abakobwa biyo namarozi rwarahize pe!Uwiteka abatabare





Inyarwanda BACKGROUND