RFL
Kigali

Umuhinde Lokesh Joshi wifuza gukorana indirimbo na King James agiye gushyira hanze iri mu Kinyarwanda

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/02/2016 17:26
3


Lokesh Joshi ni umuhinde w’imyaka 23 y’amavuko uri gukorera ubuhanzi mu gihugu cy’u Rwanda amazemo amezi atandatu. Lokesh wamaze gushinga mu Rwanda inzu itunganya umuziki, mu minsi micye iri imbere avuga ko azashyira hanze indirimbo iri mu rurimi rw'ikinyarwanda.



Mu kiganiro na Inyarwanda.com Lokesh Josh ukoresha izina ry’ubuhanzi rya Luyck Lucky ubwo yatugezagaho ibihangano bye, yadutangarije ko mu minsi itari micye amaze mu Rwanda, hari abahanzi nyarwanda barimo kumushimisha cyane binyuze mu ndirimbo zabo yakunze, abo akaba ari The Ben,Meddy, Bulldog, King James n’abandi.

Luyck Lucky ni umusore w’umuhinde wo mu karere ka Nainatal warangirije Kaminuza muri Bangalore University mu bijyanye na Computer Engineering. Mu mezi 6 amaze mu Rwanda, kuri ubu afite studio yitwa Lucky Music HUB ikorera mu Kiyovu mu mujyi wa Kigalimu nzu acumbitsemo. Indirimbo ze niwe uzikorera, umuziki ukaba ariwo umutunze muri Kigali dore ko aririmba mu ma hoteli, utubari n’ahandi atumirwa. Afite gahunda yo gukora umuziki ku rwego mpuzamahanga.

Afite inzozi zo kuzakorana indirimbo na King James

Luyck Lucky ukora injyana zitandukanye zirimo Hip Hop, RnB n’izindi yakomeje atangariza Inyarwanda.com ko mu cyumweru gitaha hari indirimbo iri mu rurimi rw’ikinyarwanda azashyira hanze. Tumubajije niba yaramaze kumenya Ikinyarwanda yavuze ko birimo kuza buhoro buhoro, kugeza ubu akaba yaramenye gusuhuzanya. Iyo ndirimbo ngo azayandika mu cyongereza, ashake umuntu uyimuhindurira mu Kinyarwanda, ubundi ayige, ahite ayiririmba.  

Mu bahanzi bo mu Rwanda, nkunda The Ben, Meddy mu ndirimbo Bucye n’izindi. Mbaye nkutoranya umuhanzi wo mu Rwanda nazakorana nawe indirimbo nahitamo King James ni umuhanzi mwiza cyane, mu baraperi nahitamo kuzakorana indirimbo na Bulldog akora neza Hip Hop. Mu cyumweru gitaha, nteganya gushyira hanze indirimbo yanjye iri mu Kinyarwanda. Luyck Lucky

Umuhanzi Luycky Lucky

Umuhanzi w'umuhinde Luyck Lucky/Ifoto-Jean Luc Habimana

Luyck Lucky kuri ubu wamaze gushyira hanze indirimbo y’urukundo yise Getting Drunk in your Love, yakomeje avuga ko nyuma yo kumenyekanisha ibihangano bye no gukorana indirimbo na bamwe mu bahanzi nyarwanda barimo na King James, ngo yifuza kuzakora ibitaramo bitandukanye agataramira abakunda umuziki muri rusange.

Umuhanzi Luycky Lucky

Luyck Lucky wifuza gukorana indirimbo na King James/Ifoto-Jean Luc Habimana

Nyuma y’amezi 6 ari imbere Luyck Lucky ateganya gusubira mu Buhinde kugira ibyo akemurayo nyuma akazagaruka mu Rwanda kuko yahungukiye inshuti ndetse akaba ari igihugu kirimo amahoro n’umutekano cyakira neza abakigannye.  

Luyck Lucky ni umuhanzi akaba na Producer ufite studio ikorera mu Rwanda

UMVA HANO "GETTING DRUNK" YA LUYCK LUCKY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nzayisenga venuste8 years ago
    byaba aribyiza Cyane
  • emerine8 years ago
    Uwomuhanzi nakomereze aho turamunshyigicyiye
  • Ezra Bell7 years ago
    Awesome song Lucky, please keep it up





Inyarwanda BACKGROUND