RFL
Kigali

Umuhererezi mu muryango wa Liza Kamikazi na we yinjiye muri muzika

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:29/03/2016 15:59
3


Nyuma y’uko mu mpera za 2015, Jaasi Kambele Ituze murumuna wa Liza Kamikazi yinjiye muri muzika, Noella Izere undi murumuna wa Liza na we yamaze kwinjira mu muziki.



Noella Izere ni umuhererezi mu bana 5 bo mu muryango we. Ni umuryango ugizwe n’abahungu 2 ndetse n’abakobwa 3 barimo Liza Kamikazi, Jaasi Kambele Ituze  na Noella Izere. Nyuma y’uko mukuru wabo yababoneye izuba mu buzima busanzwe no muri muzika, Jaasi na we akamukurikiza akinjira mu buhanzi muri Kanama 2015, kuri ubu  Noella Izere na we yatangiye urugendo mu buhanzi ku giti cye nyuma y’uko ashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise’ Nyegera’ .

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2015 nibwo ngo yinjiye muri studio bwa mbere ariko impano yo kuririmba yamenye ko ayifite yiga mu mashuri abanza mu mwaka wa 4 ubwo yahimbiraga indirimbo korali yaririmbagamo.

Icyamuteye kwinjira mu buhanzi ku buryo bweruye , Noella Izere avuga ko yashakaga gukuza impano ye. Mu buhanzi bwe,  Noella avuga ko azajya aririmba mu njyana zose ariko ahanini akibanda kuri RnB, injyana Gakondo na Afro fusion.

Mu ntego afite, Noella yatangarije inyarwanda.com ko harimo kugera ku rwego nk’urwa mukuru we Liza byanamukundira akagera kure kurushaho.

Noella

Noella Izere

Ati “ Ninjiye muri muzika ngo ndusheho kwagura impano yanjye. Usibye no kuba ari mukuru wanjye, Liza ni umwe mubo ndeberaho muri muzika, niyo mpamvu mfite intego yo kuzagera ku rwego nk’urwe nabishobora nkanarenzaho.”

Nubwo aribwo agitangira muzika, Noella yahise atangira gufashwa na ’Capitol records’, inzu itunganya umuziki izajya imufasha mu kumukorera indirimbo z’amashusho n’amajwi.

Noella Izere kuri ubu ni umunyeshuri muri Kaminuza ya Mount Kenya University. Ageze mu mwaka wa 2 mu ishami rya Public Health.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO’NYEGERA’ YA NOELLA IZERE 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Xxxx8 years ago
    Courage noella, urabishoboye rwose
  • munyaneza joseph8 years ago
    uyumwari nakomerezaho nabandi nuko batangiye
  • nyabyenda8 years ago
    ahaa ubwo yagiye mumuziki araje nawe ajye yirirwa amanitse akaguru ngo arashaka za promotion





Inyarwanda BACKGROUND