RFL
Kigali

Umuhanzi T Rock Saxo ahamya ko Abanyafurika ari abanyembaraga badakwiye kureberera ku bindi bihugu

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:14/12/2017 17:27
0


Umuhanzi T Rock Saxo wigeze gukora indirimbo yise ‘Nimba Padiri’ igakundwa na benshi ndetse akanakora indi ndirimbo yise ‘My Number One’ yakoreye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul imeze nka Number One ya Diamond ahamya ko nta hantu heza nko mu Rwanda ndetse anabinyuza mu ndirimbo ye yise ‘Amerika’.



Nyuma yo gukora iyo ndirimbo ‘Number One’, Twagirayezu Senga Jean uzwi nka T Rock Saxo yabaye nk’ucecetse. Inyarwanda.com yashatse kumenya ibyo ahugiyemo. Yasubije muri aya magambo “Nta kibazo mfite kindi, nari mpugiye ku masomo no gutegura Album yanjye nzamurika umwaka utaha. Izaba igizwe n’indirimbo 9 kuri ubu imaze kugeraho 5.

T Rock

T Rock Saxo amaze iminsi ahugiye mu masomo no gutegura Album ye azamurika umwaka utaha

Nyuma y’uko benshi bakunze kwibaza ku ndirimbo ye irimo ukuri kwinshi ku banyafurika n’abanyamerika, twifuje kumenya icyo T Rock yakora biramutse bibayeho ko ajya kuba muri Amerika cyangwa agakundana n’umuntu waho. “Sinzi ko future yanjye mu mahanga nabyita amahirwe kuko amahirwe ya mbere mfite ni uko ndi hano mu Rwanda. Ahandi aho ariho hose nahajya bitewe n'impamvu ariko mu rugo ni mu Rwanda kuva muri past, present and in the future…Ahhahah umunyamerikakazi cyangwa umunyarwandakazi bose kuri njye ni abantu. Aho urukundo rwanjyana Niho najya”

T Rock

T Rock yemeza ko Abanyafurika ari abanyembaraga

Mu gushaka kumenya icyamuteye gukora indirimbo imeze kuriya yagize ati “Mu ndirimbo nise America simba mvuga ko Amerika ari igihugu kibi. Ahubwo mba ngaya imyumvire ya bamwe mu banyafurika barota Amerika bikabatwara ibitekerezo aho guhuriza hamwe ngo bahindure Afrika umugabane w'inzozi. Mbibutsa ko Afurika ari umugabane w'abanyembaraga ko tutananirwa kuyubaka ngo tuyihindure kandi imbaraga zacu n’imirimo Abanyafurika bakoreshejwe yubatse iterambere ry'indi migabane …Byakatubereye isomo ko twese dushyize hamwe twahindura Afrika…”

Kanda Hano Urebe Indirimbo America ya T Rock Saxo 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND