Muchoma ni umuhanzi nyarwanda ariko uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, gusa muri iyi minsi ari kubarizwa mu Rwanda, avuga ko kuva mu kwa 11 yatangiye gahunda yo kujya akora indirimbo buri cyumweru.
Muchoma ati “Nta kuruhuka, akazi tugomba kugakora”. Twamubajije tuti “Iyi gahunda uzayikomeza kugeza igihe upfiriye” ati “cyane rwose” Kuva yaza mu Rwanda, Muchoma amaze gukora indirimbo 4 zose zifite amashusho, ni ukuvuga ko mu cyumweru kimwe asohora amajwi, mu gikurikiyeho agahita asohora amashusho, bityo bityo akaba avuga ko iyo gahunda azayikomeza nta guhagarara.
Tumubajije aho akura amafaranga yo gukora izi ndirimbo, dore ko abenshi mu bahanzi bakunze kuvuga ko gukora amashusho bihenda, Muchoma yavuze ko adakora umuziki gusa ahubwo ko afite ibindi akora bimwinjiriza amafaranga.
Muchoma yavuze ko azajya asohora indirimbo muri cyumweru
Muchoma avuga ko iyi gahunda nta muntu wayimugiriyemo inama ngo ahubwo niko umuziki ubu ngubu umeze, ngo abahanzi benshi basigaye basohora indirimbo buri cyumweru ngo ahubwo mu Rwanda niho abahanzi bari baryamye. Yagize ati “Ni ryo tandukaniro rya Muchoma n’abandi bahanzi bo mu Rwanda. Ugomba kuzana ibintu bitari bisanzwe bimenyerewe. Icyo nshaka ni uko abanyarwanda babanza bakampa ikizere hanyuma ngatangira gukora ibitaramo”
Muchoma avuga ko igihe azasubirira muri Amerika ari ibanga. Yavuzwe mu itangazamakuru cyane kubera ubuhamya bwe yivugira ko iyo asubije amaso inyuma akareba ubuzima bubi yanyuzemo hamwe n’umuryango we, yumva nta muntu wari ukwiriye gusuzugura undi kuko ubuzima buhinduka. Avuga ko yarwaye amavunja mu ntoki no ku maguru akajya ananirwa kugenda, aza kuba umukozi mu rugo rw’umuntu nta mafaranga ahembwa ahubwo ari ukugira ngo abone uko yabaho, dore ko ari nyina wari wamutanze kugira ngo inzara ntizabicire mu nzu bose.
TANGA IGITECYEREZO