RFL
Kigali

Umuhanzi Diamond yatangaje ko nta rukundo na rumwe arimo yibaza niba hari uwamukunda

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:11/09/2018 13:51
0


Umwe mu byamamare bizwe muri Afurika no ku isi yose cyane ko atajya aburanwa agashya iteka haba mu buzima bwe busanzwe ndetse no mu bijyane n’umuziki ni Diamond.



Ni kenshi uyu mugabo agaruka mu itangazamakuru avugwa mu bijyanye n’abagore dore ko abenshi bazi ko abakunda byabuze urugero. Kimwe mu byo azwiho nk’umwihariko kandi ni uko akunda abakobwa b’inzobe kandi b’ibyamamare, abakunzwe kwitwa aba Slay Queens.

Inshuro nyinshi Diamond agarukwaho ku nkuru ze n'abagore

Muri iyi nkuru, ntago tugiye kugaruka kuri ba bagore ba Diamond. Oya! Tugiye kuvuga ku byo yatangaje ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko ubu ari uwigenga mu rukundo. Bivuze ko nta mukunzi n’umwe afite, ari wenyine (Single).

Abinyujije ku rubuga rwe rwa SnapChat, Diamond yeruye agaragaza ko nta mukobwa cyangwa umugore n’umwe bafitanye umubano wihariye mu rukundo, avuga ko ari wenyine ahubwo akaba niba hari uwakunda uwo musore (aha ni we wivugaga) n’impuhwe nyinshi.

Dore ibyo Diamond yanyujije ku rukuta re rwa SnapChat

Ibi bije nyuma y’inkuru zitandukanye avugwaho abagore benshi batandukanye, yeruye avuga ko ubu ntawe bari kumwe. Bishoboke koi bi yabikoze nk’uburyo bwo kwiyama izo nkuru zimuvugwaho, ahubwo ubu akaba ashaka uwo bakomezanya urugendo rw’urukundo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND