RFL
Kigali

Umuhanzi Aristide yaba yambitse impeta umukunzi we ?

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:25/09/2016 16:30
1


Umuhaqnzi Arstide wamenyekanye mu ndirimbo zinyuranye harimo iyitwa ‘La Liga’,’I’m Sorry’ ndetse n’izindi nyinshi bwakeye bivugwa ko yaba yambitse impeta umukunzi we, gusa uyu muhanzi akaba yabyamaganiye kure atangaza ko atari byo ndetse ko igihe nikigera azatumira abantu akagaragaza umukunzi we mu ruhame.



Iyi foto yashyizwe ku rukutwa rwa Instagram n’umwe mu bantu baba hafi ibikorwa by’inzu itunganya muzika ya Superlevel witwa Prosper, mu magambo yakurikiye iyi foto uyu mugabo yagize ati”Congratulation to you one more time, mi one and only brother for this step, do remember that am always around.” Aya magambo agaragaza ko uyu muhanzi Aristide yari yateye intambwe yambika impeta umukunzi we, icyakora mu kiganiro kirambuye yagiranye na Inyarwanda.com Aristide yabihakanye.

Aganira na Inyarwanda.com Aristide wirinze kugaruka ku kuba yaba afite umukunzi cyangwa ntawe afite, yagize ati” Sibyo pe, igihe nikigera nzabibabwira nzabahamagara mbibabwire, iriya foto yanteje abantu abantu benshi bari kubimbaza ariko sibyo, iriya ni ifoto yafashwe mu gihe nari ndi gufata amashusho y’indirimbo yanjye nshya  yitwa ‘Humura’ kandi vuba aha abantu barabona ukuri kuko ndashyira hanze amashusho yayo.

aristide

Iyi niyo foto ya Aristide yatumye bikekwa ko yambitse umukunzi we impeta

Nyuma y’iminsi yari amaze asa n'uhugiye mu bindi bintu ati Rimwe na rimwe mfata umwanya nkitekerezaho nafashe umwanya wanjye ngo ntekereze uburyo bwiza bwo gukora ubu rero ngiye kugaruka kandi ngiye kuzana ibihangano bishya kandi Imana nimfasha bizamamara.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • claire7 years ago
    courage musore wacu.uboneke warabuz e kandi tugukunda





Inyarwanda BACKGROUND