RFL
Kigali

WARI UZI KO: Umugore wa John Legend ashobora gutwitira Kim Kardashian umwana wa gatatu

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:27/03/2017 13:27
0


Kim Kardashian umugore w’umuraperi Kanye West yahishuye ko ku bwe yifuzaga gukurikiza abana be babiri ariko abaganga bamubwiye ko bishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bwe kubera ahanini uburyo imbyaro za mbere zitamworoheye.



Ni mu mashusho yashyize ahagaragara y’igice gishya(episode) cy’ikiganiro mpamo cya "Keeping Up With The Kardashians", aho uyu mugore w’imyaka 36 y’amavuko yagaragaye abwira nyina n’abavandimwe be ko kubyara bwa gatatu bishobora kumugwa nabi nubwo aribyo we yifuzaga, ndetse aha nyina nawe akaba yamubwiye ko atifuza ko yakwishyira muri ibyo bibazo ndetse n’abavandimwe be bamugararagariza ko bahangayikishijwe n’iki cyemezo.

Nashakaga ko abana banjye bagira undi muvandimwe, ariko abaganga batekereza ko bishobora kungiraho ingaruka mbi, numva nzagerageza kubona undi. Kim Kardashian

Résultat de recherche d'images pour "Kim Kardashian and Chrissy Teigen"Chrissy Teigen na Kim Kardashian basanzwe ari inshuti z'akadasohoka

Kim Kardashian byitezwe ko ashobora kwirengera ingaruka z’ubuzima bwe akabyara umwana wa gatatu cyangwa agakoresha ubundi buryo bushoboka bwatuma abona umwana. Aha akaba ashobora no gushaka umuntu wamutwitira (mu gifaransa bita mère porteuse), ndetse inshuti ye Chrissy Teigen(umugore wa John Legend) yamwemereye kumuha ubu bufasha nkuko aherutse kubitangaza. Yagize ati “ Ndabyemeye ntakuzuyaza. Njye nakunze mu by’ukuri gutwita. Niteguye kumubwira yego(Kardashian)”, Teigen aganira na Acess Hollywood

Résultat de recherche d'images pour "Kim Kardashian and Chrissy Teigen"John Legend n'umugore we Chrissy Teigen, hamwe na Kanye West na Kim Kardashian

Kim Kardashian na Kanye West bafitanye abana babiri harimo imfura yabo y’umukobwa North West wavutse mu 2013 hamwe na musaza we Saint West wavutse mu 2015.

Src: Parismatch






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND