RFL
Kigali

Djazira uzahagararira u Rwanda muri Miss Supranational 2018 yavuze ibanga azakoresha agatahana ikamba

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/09/2018 9:49
3


Munyaneza Djazira, umwe mu bakobwa bakomoka mu Rwanda yemejwe nk’umunyarwandakazi uzahagararira igihugu cy’u Rwanda mu irushanwa rikomeye rya Miss Supranational 2018. Avuga ko ari ibintu yakiriye neza bikamushimisha kuba ariwe watoranyijwe mu bandi bakobwa bo mu Rwanda.



Uyu mukobwa avuga ko yiteguye gukora icyo asabwa cyose akegukana ikamba muri iri rushanwa riba rihatanyemo abakobwa baturuka impande z’isi batandukanye, u Rwanda rwitabiriye ku nshuro ya Gatandatu. Umwaka ushize wa 2017, Ingabire Habiba ni we waserukiye u Rwanda, icyakora ntiyagira ikamba atwara.

Munyaneza Djazira w’imyaka 19 y’amavuko agiye kumara imyaka itatu akorana n’ikigo Few Model Management cyo muri Nigeria amurika imideli. Ni umunyamideli wabigize umwuga wanagaragaye mu bikorwa bitandukanye by’imideri nka "Kigali Fashion week", “Arise Fashion Week 2018,” “GT Bank Fashion Weekend,”  “Paris Fashion Week”n’ibindi.

Munyaneza Djazira uzahagararira u Rwanda muri Miss Supranational 2018

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Munyaneza w’uburebure bwa metero 1.82, yavuze ko yavuganye na Dr Yvonne Uwamahoro utoranya umukobwa uzahagararira u Rwanda muri Miss Supranational akamubwira y’uko ari we watoranyijwe uyu mwaka. Ati “Ni njyewe uzahagararira u Rwanda muri Miss Supranational 2018,”

Uyu mukobwa w’ibiro 55 usanzwe unafite inzu ikora imideli ‘Djaz models’ avuga ko gahunda yo kugenda atahita ayitangaza ubu. Avuga ko yashimishijwe no kuba ari we watoranyijwe kuzahagararira u Rwanda muri Miss Supranational, ati “ Nabyakiriye neza, byaranshimijshije”.

Yavuze ko asanzwe akurikirana iri rushanwa ry’ubwiza rya Miss Supranational 2018 ngo rijyanye n’ibyo akora byo kumurika imideli. Ngo yitegura gukora icyo asabwa cyose agacyura ikamba mu Rwanda, ati “ Kuko nzahagararira u Rwanda icyo bizansaba cyose nzagikora kugira ngo mbashe kwegukana ikamba,”

Munyaneza Djazira

Akimana Fanny ni we wabanje gutangazwa ko azahagararira u Rwanda muri Miss Supranatioanl 2018 aza kubwirwa ko bitagikunze. Kuwa 07 Ukuboza 2018 ni bwo hazamenyekana Miss Supranational 2018 igiye kuba ku nshuro ya 10 mu muhango uzabera muri Poland.

AMAFOTO:

Djazira asanzwe ari umunyamideli ukomeye wabigize umwuga

Avuga ko yiteguye gukora icyo irushanwa risaba cyose akegukana ikamba

Habiba ubushize yagiyeyo, aragerageza n'iyo Bikini arayambara ariko ntiyegukana ikamba

Muri 2017, u Rwanda rwaserukiwe na Ingabire Habiba wanambaye 'Bikini' ariko ataha amaramasa

Ihere ijisho uburanga bw'umwari uzaserukira u Rwanda muri Miss Supranational 2018 - AMAFOTO

Ihere ijisho uburanga bw'umwari uzaserukira u Rwanda muri Miss Supranational 2018 - AMAFOTO

Ihere ijisho uburanga bw'umwari uzaserukira u Rwanda muri Miss Supranational 2018 - AMAFOTO

Ihere ijisho uburanga bw'umwari uzaserukira u Rwanda muri Miss Supranational 2018 - AMAFOTO

Ihere ijisho uburanga bw'umwari uzaserukira u Rwanda muri Miss Supranational 2018 - AMAFOTO

Ihere ijisho uburanga bw'umwari uzaserukira u Rwanda muri Miss Supranational 2018 - AMAFOTO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nobody5 years ago
    Nta 1m82 afite!!! Ntiba gakabye yewe nibiro 55 ntabyo..
  • Another Model5 years ago
    Nta 1m82 Afite!!! Ntibagakabye.. Yewe Nta Ntibiro 55 Afite.. And It’s Not Hating. #truth Anyway GOOD LUCK.
  • Evabro 5 years ago
    Arko x woe uhakana amakuru wahawe wigeze umupima ngo umenyeko Izo mètres atazifite ??





Inyarwanda BACKGROUND