RFL
Kigali

Uko ibitaramo bibiri bya Kizito Mihigo byagenze i Kibeho ku butaka butagatifu-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/11/2018 14:14
2


Umunyamuziki Kizito Mihigo yaraye akoze igitaramo gikomeye ku butaka butagatifu i Kibeho mu karere ka Nyaruguru cyakorewe mu ngata n’icyo yakoze mu gitondo cy’uyu wa Gatatu cyitabiriwe n’imbaga y’abakirisitu bizihiza isabukuru y’imyaka 37 ishize Bikira Mariya Nyina wa Jambo abonekeye Aphonsine Mumureke.



Urugendo rw’ibitaramo yatangiye, Kizito Mihigo yari amaze iminsi abirarikira abakunzi be n'abakristu muri rusange. Ni nyuma y'uko asohotse muri Gereza tariki ya 14 Nzeri, 2018 ku mbabazi za Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame. Uyu muhanzi yahise atangiza ibitaramo yise ibyo "Gushimira Imana" muri Paruwasi zitandukanye za Kiriziya Gatorika mu Rwanda.

Igitaramo cya mbere yagikoreye muri Paruwasi yitiriwe Mutagatifu Karoli Lwanga i Nyamirambo ku wa 18 Ugushyingo, 2018. Kuri uyu wa kabiri tariki 27 Ugushyingo,  2018 nibwo Kizito yageze iwabo i Kibeho ahateraniye abakerarugendo baturutse hirya no hino mu Rwanda no mu mahanga mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 37 ishize amabonekerwa ya Bikira Mariya atangiye.

Kizito Mihigo

Kizito Mihigo yataramiye imbaga yari ikoraniye i Kibeho.

Aya mabonekerwa yatangiye mu1981 arangira mu 1989. Ababonekewe i Kibeho ni abakobwa batatu: Alphonsine Mumureke (ari nawe wabanje) Nathalie Mukamazimpaka na Marie Claire Mukangango.

Kizito Mihigo yabwiye INYARWANDA, ko ku ivuko i Kibeho yahakoreye ibitaramo bibiri. Yavuze ko igitaramo cya mbere yagikoze ku mugoroba w’uyu wa kabiri, aho yaririmbye indirimbo yahimbiye Bikira Mariya n'izivuga ubutumwa bwagiye butangirwa i Kibeho mu gihe cy'amabonekerwa, zose zikubiye ku muzingo yise "Nyina wa Jambo",  ndetse yaririmbye n'indirimbo ye nshya yise "Aho kuguhomba yaguhombya”.

Mu gitondo cy'uyu munsi tariki ya 28 Ugushyingo, nabwo mbere y'igitambo cya Missa cyayobowe na Musenyeri mushya wa Kigali, Antoine Kambanda afatanije n'Intumwa ya Papa mu Rwanda, nabwo Kizito Mihigo yataramiye abakristu bateraniye  i Kibeho.

AMAFOTO:

mihigo kizito

yatangiye

Mihigo kuva yafungurwa yatangiye urugendo rw'ibitaramo muri Paruwasi.

Bakira Mariya

indirinbo ye

Indirimbo ye nshya "Aho kuguhomba Yaguhombya" nayo yayiririmbye.

mu bakirisitu

yang

Kizito Mihigo yataramiye ku ivuko i Kibeho.

kibe

kibeho

amashimwe

ibiro

Ibi birori byitabiriwe n'imbaga y'abakirisitu.




 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    Ubundi ko ufite aho bagukunda wajyaga muri pitike ushaka iki?
  • Nsengiyumva innocent5 years ago
    Kizito oyeeeeeee turagushyigikiye Imana ikomeze ikwambike imbaraga





Inyarwanda BACKGROUND