RFL
Kigali

Uko abahanzi banyuranye bafata kwibohora , uko babona iterambere ry’u Rwanda n’icyo babona cyakorwa ngo muzika irusheho gutera imbere

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:4/07/2015 9:04
0


Buri wa 4 Nyakanga u Rwanda rwizihiza umunsi wo kwibohora kw’igihugu. Buri muntu ku giti afite uko yumva igisobanuro cyo kwibohora . Nk’abandi banyarwanda, abahanzi banyuranye nabo bafite uko babyumva ari nabyo tugiye kurebera hamwe.



Mu gihe u Rwanda rwizihiza umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 21, inyarwanda.com yaganiriye n’abahanzi banyuranye badusobanururira icyo kwibohora bisobanuye kuribo nyuma y’aho urugamba rw’amasasu rurangiriye, ibintu u Rwanda rwateyeho imbere muri iyi myaka ishize. Twababajije kandi urwego muzika nyarwanda yazamutseho n’icyakorwa ngo irusheho gutunga abayikora.

Mani Martin

Mani Martin asanga iyo u Rwanda rutibohora atari kubasha kwitwa umunyarwanda, kubasha kubaririmbira ndetse ngo byari kumugora gukandagira i Kigali. Yagize ati “ Kwibohora kuri njye mu myaka 21 bisobanuye byinshi gusa mbivuze mu ijambo rimwe nakubwira ko bisobanuye u Rwanda rw’Abanyarwanda twese. Maze igihe gito cyane menye ko byigeze kubaho ko umunyarwanda utuye hanze ya Kigali  byamusabaga gusaba urwandiko rumwemerera kuza i Kigali. Nukuri ndumva byari biteye ubwoba. Tekereza nawe , ni nko gusaba passport ikwemerera gutembera mu gihugu cyawe.”

Yunzemo ati “ Nukuri  u Rwanda rwa none ujya aho ushaka ndetse wanahashima ukahatura. Twaribohoye kuko kuba iyi myaka 21 yose ishize ntarumva ijambo ry’umuyobozi uwo ariwe wese rigira riti” Banyarwanda, banyarwandakazi, nshuti z’u Rwanda(Namwe banyacyangugu) ni iby’agaciro gakomeye kuba twese ntawe  ubarirwa mu cyiciro cy’intara runaka nk’aho yo atari mu Rwanda. Wenda iyo biza kuguma gutyo, ahaaa nkanjye sinari kuzagera i  Kigali da,inte ?gute?Sinari no kubasha kuzaririmbira abanyarwanda ngo binyure kuri radiyo, televiziyo. Uyu munsi ijwi ryanjye ryageze kubo rigeraho mbikesha kwibohora. Mbega njye navuga nti u Rwanda rwa none ruragahorana amahoro.”

TMC(Dream Boys-Indatwa)

Hano mu Rwanda iyo tuvuze kwibohora, mbifata mu buryo 2, hari urugamba rwabayeho rwa FPR Inkotanyi rwo kubohora  igihugu . Ruriya rugamba niyo ntandaro yo kwibohora dufite uyu munsi. Rwarabaye, 1994 rurangiye, hari izindi etapes mbona zakurikiyeho. Nyuma y’aho rugamba rw’amasasu rurangiye, tukabona umutekano dukenye gutera imbere mu bindi bice . Mbega kwibohora ni inzira umuntu anyuramo kugira ngo abeho neza mu bice byose. Ni ukuvuga niba nkiri mu bukene ndacyaboshye nabwo, niba natabsha kwiga cyangwa ikindi icyo aricyo cyose ndacyaboshywe nabyo. “

TMC yakomeje agira ati “Muri iyi myaka 21 hari ibintu u Rwanda rwagiye rugeraho harimo kuzamuka k’ubukungu ndetse n’imibereho y’Abanyarwanda muri rusange. Umuziki wa mbere ya 1994 wakorwaga n’abantu bari amateurs cyane, abantu bawukoraga kuko ari ukwishimisha cyangwa kubera impano bifitiye ariko bidakorwa mu rwego rw’ubucuruzi, ngo wenda umuntu abe yabikora avuga ko ari ikintu kizamutunga paka n’abo watungaga bari bakeya ku ijana. Ubu umuziki warazamutse,muzika twavuga ko iri mu cyiciro kirimo abihangiye umurimo benshi. Abahanzi baririmba ni benshi, ababayeho kubera ko muzika ikorwa ni benshi, muri make ni ikindi gice giteza igihugu imbere cyaje. Hari byinshi bigikenewe  ngo tubone imbaraga nshyashya ngo tugere ku rwego rwa Afrika ngo tubashe guhangana ku isoko cyane cyane ariko  mu kuzamura ireme ry’ibihangano. “

The Ben


The Ben kuri ubu ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagize ati “Kwibohora ni igikorwa cyakozwe n’abanyarwanda bari bararambiwe ubutegetsi bubi. Kwibohora bikaba  byaratangijwe n’urugamba ndetse uru rugamba akaba arirwo rwahagaritse Jenoside ku itariki 4/07/1994. Kwibohora mu bundi buryo ni ukwikura ku ngoyi yari ikuboshye ukaba free ari nacyo abanyarwanda twakoze.”

Senderi

Senderi ni umwe mu bahanzi bafite n’umwihariko wo kuba bari mu ngabo za FPR Inkotanyi zarwanye urugamba rwo kubohora u Rwanda.  Yagize ati” Hari igihe u Rwanda rwari rwarabuze amahoro ariko ubu ruragendwa ijoro n’amanywa . U Rwanda rwateye imbere ku mutekano, isuku n’ibikorwa remezo. Muzika yavuye ahabi igeze aheza, aho umuhanzi ashobora gutungwa na muzika gusa. Mu karere duherereyemo usanga baratangiye gucuranga ibihangano by’abanyarwanda. Igikwiriye kongerwamo ni ubumenyi no kwigisha urubyiruko gucurangisha ibikoresho bigezweho bijyanye n’igihe babikora ku buryo bw’umwimerere, hakabaho ingendoshuri kubabigize umwuga, n’ababyiga bagasura abaturage babacurangira kuburyo bw’umwimerere(live )bituma batinyuka bakigirirra icyizere.”

Senderi

Hari n’inama agira urubyiruko. Senderi yagize ati “Nabwira urubyiruko gukura amaboko mu mifuka bagakora bakamenya ko n’u Rwanda rwagutse bakamenya gukorera no mu karere duherereyemo.”

Young Grace


Kwibohora kuri njye bisobanuye ibintu byinshi: Kwikura mu bwigunge , mu bukene, tuva ahaga tujya aheza n’ibindi. Mu myaka 21 u Rwanda rwateye imbere muri byinshi, yaba ku buzima nk’ubwishingizi mu kwivuza, ubudehe, ubucuruzi,kwihangira imirimo, kwiga byahawe agaciro kandi bifata indi ntera ishimishije, ikoranabuhanga ryateye imbere,…  Icy’ingenzi twunze ubumwe kandi twaribohoye amateka mabi yahindutse ameza  . Muzika rero yo iri mu bintu byateye imbere mu buryo bugaragara cyane nubwo tugifite urugendo rwo gukomeza kwiteza imbere.”

Jay Pac

Jay Pac

Jay Pac ni umuhanzi w’umuraperi ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho akorera muzika ye. Na we yagize ati  “Kwibohora ni ukuba buri muntu wese utuye igihugu afite umutekano aho ava akagera ndetse n’ubwisanzure. Muri muzika harimo impano nyinshi zigaragara. Buri munyarwanda nakomeza gushyigikira abahanzi nyarwanda no guha agaciro ibihangano byabo ndakubwiza ukuri mu gihe gito u Rwanda rwaba ruhagarariye ibindi bihugu ku mugabane wa Afrika. Nugukomeza tugashyira hamwe kuko ntawundi utuzi kurusha uko twiyizi.”

Umutare Gaby

Kwibohora ni ukwikuraho ingoyi yari ikuriho ariko ku banyarwanda  ho ni ibindi bindi. Twibuka byinshi byari bituboshye,amoko yari yaratubase, uyu munsi hakaba hariho umunyarwanda umwe, abakobwa ntibahabwaga agaciro ndetse bavutswa uburenganzira bumwe na bumwe,… ubu rero iyo ngoyi y’urusobe yari ituri ku bitugu niyo nk’abanyarwanda twikuyeho, umuseke uratambika aho dukataje mu iterambere mu nzego zose. "

Umutare Gaby

Yongeyeho ati “ Kuri muzika ntitwasigaye inyuma,uko ubuzima bw’igihugu burushaho gutera imbere na muzika ntisigara, usanga harimo impinduka igaragarira buri wese. Uburyo muzika ikorwa n’abayishoramo imari yabo ubona ko ari intambwe nziza kandi ishimishije ariko kandi yanadufasha kurushaho gushakisha icyatuma hakorwa ibyiza kurushaho.”

Diplomate

Umuraperi Diplomate yagize ati “Kwibohora ni igihe umuntu abayeho mu buyobozi atari ubutegetsi, igihe afite ijambo mu kwitorera amategeko amuyobora no ku ivigururwa ryayo, igihe afite uburenganzira bwose bwa kiremwamuntu , kwiga, kwivuza,…kubaho uko abishaka no gusenga akurikije imyemerere yihitiyemo nta gahato. Kwibohora bivuze byinshi cyane ariko navuga ko u Rwanda rwateye imbere muri byinshi muri byo.”

Muzika yabashije guhindura ubuzima bw’abayikora ugereranyije n’ibihe byahise kuburyo bugaragara. Yavuye ku rwego rwo kugerageza ngo urebe  igere ku rwego rwa business yizewe . Kugira ngo umuziki urusheho gutunga abawukora kuburyo busobanutse  abahanzi dukwiriye gukoranira hafi na leta kuko ifasha abantu bayereka ibyo yabafashamo , ibyo bikajyana no kutaba ba nyamwigendaho , Leta igerageze ibinyujije muri Minisiteri ifite abahanzi mu nshingano zabo nihatumirwa abahanzi bo hanze ntibibe umwanya wo gutesha agaciro umuhanzi wo mu rugo.

Icyo asaba bagenzi be. Ati “ Ahasigaye natwe abahanzi natwe tugerageze tugire ishusho y’ibyo dukora ,bitabaye ibyo tuzasuzugurwa . Si ngombwa ko niba Bongo Flava (injyana yo muti Tanzaniya)igezweho twese tuyikora, Afro beat nigerwaho dufatireho , imbyino na style yaba Nigeriya nibiza tuti twatanzwe. Nta muhanzi mu bihangange tureberaho byabayeho gutyo.”

Jay Polly


Uyu munsi wo kwibohora ni igitangaza kuri njye, umunsi w’ubuzima bushya n’isi nshya  kuko ubu turiho tutikanga nta rwicyekwe rw’uwo uriwe, aho uva n’ibindi. Ubu turakora rireba ejo hazaza, ni ikizere twahawe na buri wese witangiye urugamba rwo kubohora igihugu cyane cyane ingabo zarokoye abanyarwanda bicwaga bazira uko baremwe. Uyu munsi rero twese  turi umwe, ndashimira na nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Uncle Austin


Kwihobora  ni ikintu kinini. U Rwanda ntakintu kitateye imbere , wenda si ku rwego rwo hejuru  muri byose ariko twateye intambwe ikomeye cyane. Muri muzika hakwiriye gukurwaho kumenyereza abantu ibintu by’ubuntu  kuko muzika n’inzira yakwinjiza amafaranga  mu gihugu n’abakerarugendo  turamutse dufashije abahanzi kuba ibyamamare birenze imipaka.”

Danny Nanone


Kuri njye kwibohora ni itangiriro rikomeye ry’iterambere ku gihugu n’abagituye.  Mu myaka 21 mbona u Rwanda atari ugutera imbere ahubwo rwarahindutse completement . Muzika ntago nayo yasigaye inyuma gusa nanone ntago iri imbere cyane kuko hari ibindi bigikenewe bihangayikishije u Rwanda kuko institutions zose zigomba kwitabwaho kugira ngo twese abanyarwanda tubeho kandi neza , twihesha agaciro twubahe tunubahishe akazi dukora k’umuziki, umuziki uzadutunga.”

2T

2T ni umuhanzi  uririmba mu njyana ya Reggae. Uku niko na we afata kwibohora. Yagize ati “ Kuri njye kwibohora ni ukugira ibitekerezo bifatika bigizwe no gukunda abantu bose ntakuvangura. Mu myaka 21 u Rwanda rwateye imbere si ukubivuga gusa ahubwo ni ibintu bigaragarira buri wese gusa nk’abanyarwanda ntitwakwirara ngo tuvuge ko twageze aho tujya , turacyafite urugendo  rurerure, nkaba mbona hari hakenewe uruhare rwa buri munyarwanda wese ngo tugere aho tugomba kugera.”

Umuziki muri rusange  wateye imbere kuko dufite  amazu atunganya muzika n’abazitunganya babizi. Gusa hakenewe n’ibindi nk’amarushanwa anyuranye  kuko ubona ko dufite Primus Guma Guma yonyine, dukeneye byibuze izindi competitions  nkayo byibuze akaba nk’atanu ngarukamwaka . Nsoza nasaba bagenzi banjye kwibuka ko mu miziki dukora tugomba kwibukamo ubutumwa bwubaka abanyarwanda muri rusange ndetse n’isi yose.

Daniel Ngarukiye

Umuhanzi Daniel Ngarukiye wibanda ku njyana gakondo yagize ati “ Kwibohora kuri njye bivuze kwigira udategereje abandi, bivuze kandi kuva mu mateka mabi ashaje ukinjira mu mashya.Aho u Rwanda rugeze harashimishije. Urebye mbere ya 1994, aho u Rwanda rwari ruri ukareba n’ubu, nkeka ko nubwo waba udafite amaso, n’uruhinja rw’imyaka  5 rwakubwira itandukaniro ririmo, muri make mu myaka 21 ishize u Rwanda rwabaye nka paradizo.”

Daniel Ngarukiye

Muzika ukurikije aho igeze mu Rwanda harashimishije ndetse cyane. Kuko iyo urebye mbere ya Jenoside u Rwanda rwari rufite abahanzi bakomeye ndetse bari ku rwego nk’urwabandi muri Afrika ariko Jenoside yaraje irabajyana bose, biba ngombwa ko abafite impano y’ubuhanzi batangira kwigaragaza bundi bushya . Gusa ntawabura gushima aho urwego rw’umuziki ugezeho mu Rwanda ariko hacyenewe imbaraga nyinshi kugira ngo tugere aheza kurushaho .Minisiteri y’Umuco na Siporo nayo hakenewe imbaraga zayo mu kwigaragaza mu ruhando rwa muzika kuko akenshi iba yibereye mu mupira w’amaguru.”

Lil G


Ubundi kwibohora ni mu mutwe kuko iyo mu mutwe usobanukiwe nawe urasobanuka.Twaribohoye kuko twasobanukiwe muri twe tukumva ko igihugu cyacu ari twe maze tukigeza ku  iterambere twagezeho muri iyi myaka 21 ishize. Icyakorwa ngo muzika irusheho gutunga twe bayikora ni ugikorera hamwe.”

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND