Umuhanzi Robert Kyagulanyi Sentamu uzwi nka Bobi Wine, ku bufatanye na Kiliziya Gaturika, yashyize hanze amashusho y’indirimbo yahimbiye Papa Francis I mu kumuha ikaze mu gihugu cya Uganda dore ko biteganyijwe ko kuwa 27 Ugushyingo 2015 azahakorera uruzinduko.
Nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye byo muri Uganda, Kiliziya Gaturika yo muri icyo gihugu niyo yasabye Bobi Wine ko yakora indirimbo iha ikaze Papa Francis I ishingiye k’ukuba uyu muhanzi ari umukristo wayo ndetse akaba yaraje ku isonga mu bahanzi bagikomeye cyane ku myizerere ya Kiliziya Gaturika.
Iyi ndirimbo Bobi Wine yayikoranye n'imwe mu makorali ya Kiliziya Gaturika ya Uganda
Muri iyi ndirimbo Bobi Wine avuga ko uruzinduko rwa Papa Francis rukwiye kongera urukundo mu bantu buri umwe agakunda undi ariko by’umwihariko bakarushaho gukunda igihugu cyabo cya Uganda. Iyi ndirimbo, Bobi Wine yayikoranye na Korali ya Cathedral ya Rubaga, Sliver Kyagulanyi na St Cecelia.
Papa Francis I agiye kugenderera igihugu cya Uganda
Bivugwa ko kugira ngo Bobi Wine akore iyi ndirimbo yise “Pope’song”, Kiliziya Gaturika yo muri icyo gihugu yamwemereye kumuha ishimwe ringana n’akayabo ka Miliyoni 35 z’amashiringi ya Uganda ni ukuvuga hafi Miliyoni 8 z’amanyarwanda.
Mu ruzinduko rwe agiye kugirira muri Uganda, nk'uko tubikesha Christianitytoday, kuwa 27 na 28 Ugushyingo 2015 Papa Francis azasura uduce dutandukanye dushyinguwemo imibiri y'abazize akarengane n'ukwemera kwabo, aho ni nka Munyonyo, Nakiyanja, Namugongo n'ahandi.
REBA HANO INDIRIMBO BOBI WINE YAHIMBIYE PAPA FRANCIS I
TANGA IGITECYEREZO