RFL
Kigali

UGANDA: Igitaramo Marina yitabiriye cy'abakoresha imbuga nkoranyambaga cyitabiriwe cyane-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:20/08/2018 10:15
0


Marina si umuhanzi umaze igihe kinini mu muziki. Kuva atangiye muzika yakiriwe neza n'abakunzi b’umuziki ndetse anagira amahirwe yo kubona abamufasha. Marina uri mu bahanzikazi bakunzwe mu Rwanda yakoreye igitaramo cye cya mbere hanze y'u Rwanda aha kikaba ari igitaramo kandi yahuriyemo na Dr Jose Chameleone.



Iki gitaramo Marina yitabiriye muri Uganda cyateguwe na Judith Heard umunyamiderikazi w’icyamamare muri Uganda ari nawe wahuje Marina na Dr Jose Chameleone mu gitaramo cyabereye i Kampala ku wa Gatandatu tariki 18 Kanama 2018. Ni ubwa mbere Marina kuva yakwinjira mu muziki ataramiye hanze y’u Rwanda mu gitaramo yatumiwemo cyane ko kuva yatangira umuziki muri 2016 atari yakaririmbiye hanze y’u Rwanda kabone ko mu Rwanda ho ari umwe mu bahanzikazi bakunzwe.

Marina

Marina i Kampala

Uretse iki gitaramo uyu muhanzikazi yakoreye muri Uganda azakomereza urugendo rwe rw'ibitaramo mu Bwongereza, gusa ibyangombwa byerekeza muri iki gihugu ntabwo arabibona nk'uko amakuru agera ku Inyarwanda.com abivuga.

REBA HANO AGACE GATO KUKO UYU MUHANZIKAZI YITWAYE MURI UGANDA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND