Mu minsi ishize nibwo umuhanzi Umutare Gaby yasezeranye imbere y’Imana na Nzere Joyce basezeranywa n'umupasiteri wo mu itorero ry’abadiventiste b’umunsi wa karindwi, kuri ubu ubuyobozi bw’iri torero bwigaramye ibyo gusezeranya uyu muhanzi batangaza ko uwabikoze atabikoze mu izina ry’itorero.
Babinyujije mu ibaruwa bandikiye Inyarwanda.com ubuyobozi bw’itorero ry’abadivantiste b’umunsi wa karindwi bamaganye iby'iryo rahira bamenyesha Inyarwanda ko uwasezeranyije ubwo bukwe atari ahagarariye ubuyobozi bw’itorero ry’Abadiventiste b’umunsi wa karindwi. Aha bagaragaje ko umuhango wo gusezeranya ubukwe bwemewe n’itorero utabera muri hotel cyangwa ahandi ahubwo ko ubera mu rusengero rwerejwe uwo muhango.
Itorero ry'abadiventiste b'umunsi wa 7 ryamaganye iby'uku gusezeranya Umutare Gaby na Nzere Joyce
Aha bagize bati” Ikindi kandi ni uko umuhango wo gusezeranya ubukwe bwemewe n’itorero ry’abadiventiste b’umunsi wa 7 ubera mu rusengero rwerejwe uwo muhango kandi mbere y’uko buba bukarangwa inshuro eshatu imbere y’abizera b’iryo torero ndetse bugasezeranywa n’umupasitoro ubifitiye ububasha.”
Aha bavuze ko izi mpamvu zivuzwe haruguru ari zo bashingiraho bavuga ko uwabusezeranyije yabikoze ku giti cye bityo ngo ntabwo bigomba kwitirirwa itorero ry’abadiventiste b’umunsi wa 7 mu Rwanda. Ibi bikaba bikubiye mu ibaruwa yanditswe n’ubuyobozi bw’itorero ry’abadiventiste b’umunsi wa 7 mu Rwanda.
Umutare Gaby yari yasezeranyijwe na Pastor Joshua
Tubibutse ko ubukwe bwa Umutare Gaby bwasezeranyijwe na Pasiteri Rusine Joshua, uyu akaba ari nawe wasezeranyije Knowless na Clement nabyo bitavuzweho rumwe. Uyu mupasitoro wabasezeranyije nta torero agira abarizwamo cyane ko nyuma yo kuyobora Itorero ry’abadiventiste b’umunsi wa 7 mu ntara y’uburasirazuba akaza kweguzwa muri 2011 yaje gusezera muri iri torero.
TANGA IGITECYEREZO