RFL
Kigali

Bamwe mu banyamideli bo mu Rwanda bemeje ko ubutinganyi buvugwa muri uyu mwuga atari ibihuha –VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:25/06/2018 17:05
2


Muri iyi minsi ubutinganyi ni kimwe mu bintu biri gufata umurindi hano mu Rwanda, abanyamideli bakaza ku isonga mu bavugwaho iyi mico yo kuryamana n'abo bahuje ibitsina. Umunyamakuru w'Inyarwanda.com yaganirije bamwe mu bari muri uyu mwuga bamutangariza uko bihagaze nk'abantu bakora mu by'imideli umunsi ku wundi.



Ubutinganyi ni kimwe mu bintu bitavugwaho rumwe mu Rwanda ndetse no muri byinshi mu bihugu bya Afurika aho benshi mu banyafurika bavuga ko uyu muco uhabanye n'umuco wabo cyangwa se abandi bakagendera ku myemerere ishingiye ku madini barwanya ubutinganyi. Abanyamideli bo mu Rwanda bakunze gutungwa agatoki nka bamwe mu bajya muri ibi bikorwa byo kuryamana n'abo bahuje ibitsina.

Mu ijoro ry'itangwa ry'ibihembo bya Made In Rwanda Awards 2018, umunyamakuru w'Inyarwanda yabashije guhura na bamwe mu bagize aho bahuriye n'umwuga w'imideli yaba abayimurika ndetse n'abahimba imideli (fashion designers). Bamwe mu banyamideri baganiriye na Inyarwanda.com bahamirije uyu munyamakuru ko iyi ngeso bayizi mu ruganda rw’abamurika imideri nubwo birinda kugira uwo batunga agatoki cyangwa ngo bahamye ko abikora. Aba baganiriye n'Inyarwanda.com ariko bagarutse ku kuba abantu bakunda guhamya ko ubutinganyi buri mu bamurika imideri ariko bakirengangiza ko no muzindi nzego zinyuranye z'ubuzima burimo.

Kabano Franco uhagarariye ihuriro ry’abamurika imideri aganira na Inyarwanda yemereye umunyamakuru ko iyi ngeso yaje muri uyu mwuga ayisangamo ndetse ko adatekereza ko izapfa gucika. yagize ati

"Birahari ariko ntabwo ari cyane. urebye neza aho biri cyane si muri Fashion ahubwo impamvu babivuga cyane ni uko abagiye muri fashion bahita bamenyekana. Twarabisanze, tuzabisiga, ibya Kayizari bizajya bihabwa Kayizari n'iby'Imana bihabwe Imana. Ubikora ni umuntu atanga umusanzu we muri sosiyete, ikibi ni ukubikora ku mugaragaro cyangwa kubikoresha abatabikora. Mpereye kuri Sodoma na Gomora byahozeho. Mu nda iyo umuntu abyaye, abyara mweru na muhima. twarabisanze, tubibamo, tuzabisiga n'abazavuka bazabisanga ahubwo buri wese n'amahitamo ye."

Kabano Franco kandi yanasabye abantu bakunze gucira imanza abatinganyi kuba babihagarika kuko ataribo Mana ahubwo abasaba ko bareka Imana ikazaba ariyo ica urubanza ngo kuko ari yo iba yararemye abo bantu gutyo kandi ibizi neza ko ibyo bakora ari icyaha.

Mu gihe bamwe mu banyamideli Inyarwanda yavuganye nabo bemeza ko ubu butinganyi koko buriho, dore ko hari n'umusore wemeza ko hari bagenzi be bagiye bagerageza kumutereta, abandi bo bavuga ko babyumva gutyo gusa ndetse bagahakana ko batajya babibona.

Kabano FrancoKabano franco uhagarariye ihuriro ry'abamurika imideri avuga ko nta muntu wakabaye acira urubanza abatinganyi kuko Imana ariyo gusa yo guca urubanza

Bamwe mu banyamakuru n'abakurikiranira hafi imyidagaduro baganiriye na Inyarwanda.com batangaje ko ku bwabo bigoranye guhamya ko ubu butinganyi buvugwa mu banyamideri ari ukuri, ariko bagaragaza ko niba burimo ari ingeso ikwiye gucika cyane ko itajyanye n’umuco w’abanyarwanda.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA BAMWE MU BAMURIKA IMIDERI MU RWANDA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    uyu musenzi nawe numutinganyi urumva ukuntu abavugira
  • X5 years ago
    Phillpeter numunyamakuru wumuhanga ibi nibimwe mubyamamaza ibyobikorwa bibi byashitani rero iyo ntiyagakwiye kuba topic mufatire umwanya kbsa





Inyarwanda BACKGROUND