Kuri iki Cyumweru tariki ya 24/08/2014 nibwo producer Nicolas yambikanye impeta y’urudashira n’umukunzi we Ineza Melisa nyuma y’imihango yo gusezerana kubana imbere y’Imana.
Iyi mihango yo gusezerana imbere y’Imana, yabereye Kibagabaga ahitwa Aloha club ari naho uru rugo rushya rwakiririye imiryango ndetse n’inshuti zabo zari zaje kwifatanya nabo.
Aha Producer Nicolas na Melisa bari bategereje kumva inyigisho n'impanuro za pasiteri
Uyu mugabo wamenyekanye cyane muri showbiz nyarwanda mu gutunganya indirimbo zitandukanye zagiye zikundwa yasezeranyijwe na pasiteri Aron ahagana saa Cyenda z’umugoroba(15h00).
Urukundo rwari rwose
Nyuma y’imihango yo gusezeranya aba bombi, abageni bataramiwe n’abahanzi batandukanye basanzwe ari inshuti za Nicolas bari batashye ubu bukwe barimo King James, Tom Close, Christopher, Patient Bizimana, Uwimana Aimee,Eric Mucyo n’abandi benshi.
Umuryango, inshuti n'abavandimwe bari baje kubashyigikira
Ibi birori muri rusange byari byiza ariko byaje kurogoywa n’imvura yaguye ari nyinshi ubwo abageni bari batangiye guhabwa impano.
Tubibutse ko indi mihango yo gusaba no gukwa ndetse no gusezerana imbere y’amategeko byari byarabaye mu minsi ishize.
Reba uko byari byifashe mu mafoto...
Producer Nicolas n'umugore we bateze amatwi inyigisho za pasiteri wabasezeranyije
Aha barimo babasengera
Basinyiye ku bana ubuziraherezo
Pasiteri ati ubu muri umwe kandi Imana irabishimiye
Bahawe impano ya bibiliya
Tom Close yaririmbiye abageni
Uncle Austin nawe yasusurukije ubu bukwe
Eric Mucyo nawe yaririmbiye abageni
Christopher nawe yarabasusurukije benshi bararyoherwa
Patient Bizimana nawe yarabataramiye
Abageni bafatanya gukata Umutsima
Jules Sentore, Khizz, producer David na Peace nabo bari bitabiriye ubu bukwe baje gushyigikira mugenzi wabo
Uncle Austin
Gabby Kamanzi nawe yari yabutashye
Byari ibyishimo bihambaye kuri aba bombi
Abageni hamwe nabari babambariye bari baberewe
Aba basaza bayoboye imisango y'ubukwe nabo baryoheje ibi birori
Producer Nicolas na Ineza Melisa ku munsi w'amateka yabo
Reba kamwe mu gace gato karanze ibi birori
Nizeyimana Selemani
Amafoto/Niyonzima Moise
TANGA IGITECYEREZO