RFL
Kigali

Inyarwanda Tv twasuye Safi Madiba aho akorera siporo tugirana ikiganiro-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:14/03/2018 11:29
3


Muri iyi minsi abahanzi banyuranye bari kugaragaza ubushake n’umurava mu gukora siporo, aha abahanzi bahamya ko siporo ari kimwe mu bibafasha iyo baririmba yaba mu bitaramo cyangwa se muri studio iyo bakora indirimbo. Kuri iyi nshuro Inyarwanda tv twasuye Safi Madiba aho akorera imyitozo aho akora GYM ndetse akanakina umupira w’amaguru.



Mu kiganiro na Safi Madiba aho twamusanze kuri Stade Amahoro i Remera twamubajije byinshi byiganjemo impamvu nyayo akora siporo cyane, tumubaza zimwe muri siporo akunda iyo ari muri iyi myitozo ngororamubiri. Safi Madiba yatangaje ko akunda gukina cyane umupira w’amaguru ariko nanone agakunda kwiruka.

Abajijwe akamaro ka siporo Safi Madiba yatangaje ko Siporo ituma umubiri we umera neza, usibye ibi ariko Safi Madiba ngo siporo zimufasha gufunguka ibihaha bityo bikamworohera iyo ari kuririmba yaba muri Studio cyangwa se mu bitaramo, kuri ubu akaba ari gukora siporo cyane cyane ko ari kwitegura ibitaramo bikomeye azakora mu minsi iri imbere aho azaba akeneye kuririmba mu buryo bwa Live bityo rero ngo biramusaba gukora cyane kugira ngo azabe ahagaze neza mu buryo bw’igihaha.

Twibukiranye ko Safi Madiba na Marina bafite ibitaramo bikomeye byo kumurika inzu bakoreramo ya The Mane , icya mbere kikazabera i Musanze tariki 23 Werurwe 2018 naho icya kabiri kikazabera i Kigali muri Camp Kigali tariki 24 Werurwe 2018.

safi madibaSafi aba ari kumwe n'inshuti ze muri iyi myitozosafi madibaSafi Madiba akorera muri GYMsafi madibaUsibye Gym ariko Safi akina umupira iyo ari muri siporo

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA SAFI MADIBA WARI MU MYITOZO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Nyabina mutubwirire safi ko ducyeneye iyindi ndirimbo koyagiye akituriza bimze gte
  • Mignone6 years ago
    Arikose noneho Safi asigaye aturamo amasogisi yumugorewe akanjya hanze ngo yarimbye! Bishoboka bite ko umuntu witegura kubira icyuya yambara kuriya koko. Bazirunge zanjye zibe isogo, Safi jya muri Canada ubanze wige uko ibyo umugore akuzanira byambarwa, naho ubundi nukurutanga kbs
  • Funny6 years ago
    Ariko umuntu aba umwirabura agakunda no kwambara umukara, ibi nibiki





Inyarwanda BACKGROUND