RFL
Kigali

Tonzi yahishuye ko afite Tattoo ku mubiri we anatangaza inzira y’ububabare yanyuzemo ayishyiraho

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:6/01/2018 11:52
4


Izina Tonzi ni rimwe mu mazina akomeye muri muzika nyarwanda yo kuramya no guhimbaza Imana,uyu mugore wafashe imitima ya benshi kubera ibihangano yagiye akora bikamamara, kuri ubu uyu yamaze guhishura ko hari ‘Tattoo’ cyangwa ibishushanyo yishyize ku mubiri we ndetse anatangaza inzira byanyuzemo ngo yishushanyeho.



Ibi Tonzi yabitangarije Radiyo Rwanda mu minsi ishize ubwo yari yatumiwe mu kiganiro Amahumbezi, aha akaba yarabajijwe niba nta Tattoo yaba afite ku mubiri we maze Tonzi agira ati”Irahari ariko ntigaragara” Abajijwe aho iba, Tonzi yarasetse cyane atangaza ko aho iri ntawahamenya… Abajijwe impamvu itagaragara yatangaje ko ubwo bayimushyiragaho ngo yarababaye cyane ahita ahaguruka agenda idafashe neza.

Tonzi yabajijwe ikintu yashakaga kwishyiraho atangaza ko yifuzaga gushyiraho akanyugunyugu bitewe nuko nawe yagakundaga atungurwa nuko uwari ugiye kuyimushyiriraho yaragiye gukoresha inshinge bayimushyizeho yumva biraryana kuva icyo gihe ahita abivamo. Aha yabajijwe n’umunyamakuru niba aramutse abonye uburyo butaryana bwo gushyiraho Tattoo yayishyiraho ndetse naho yayishyira, Tonzi atangaza ko adashobora kongera gushyiraho Tattoo.

tonziTonzi ni umwe mu bakora Gospel ariko badatinya no kugaragara mu bikorwa bya muzika isanzwe aho aba mu bagize akanama nkemurampaka ka Primus Guma Guma Super Star

Ubusanzwe rimwe na rimwe mu bakirisitu usanga bagira imyemerere yuko umuntu washyizeho Tattoo cyangwa hari indi mideri runaka batemeranya ndetse bamwe washyiraho nk'ibyo ugasanga bari kugucira urubanza mu buryo bumwe cyangwa ubundi n'ubwo ntawerura ngo ahamye ko ari icyaha.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Marthens 6 years ago
    Noneho ibyo Yakoze murumva aribyo? Uretse no kuba umukirisitu muzi icyo tattoo isobanura muri psychology? Ikindi muzibaze impamvu nta musirikare cg umupolici uyigira ntanuyifite bemerera kumuba.,mwibaze impamvu muri transfusion Umuntu ufite tattoo adatanga amaraso ngo abe yayafashisha abandi...
  • Mathew6 years ago
    Mathew gmail
  • 6 years ago
    Rwasa
  • Teta6 years ago
    Ibyo si ibikorwa by'umukristo nk'uko bitagaragara iyo atabivuga kuko ntacyo byunguye ababyumvise! Abaroma12:2 Kandi ntimwishushanye n’ab’iki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, ari byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose.





Inyarwanda BACKGROUND