RFL
Kigali

Tonzi yaba yarifuzaga guhatanira Primus Guma Guma Super Star, Imana ikamugenera kuba umukemurampaka?

Yanditswe na: Editor
Taliki:3/09/2015 10:02
1


Uwitonze Clementine wamenyekanye cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ku izina rya Tonzi, ni umwe mu bahanzikazi bakomeye muri muzika nyarwanda bamaze kugiramo n’ibigwi bikomeye by’umwihariko kuri ubu akaba ari umwe mu bagize akanama nkemurampaka gatanga amanota ku bahanzi bahatanira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star.



Bwa mbere Tonzi yerekanwa nk’umwe mu bagize aka kanama nkemurampaka hari mu mwaka wa 2014 ubwo iri rushanwa ryahatanirwaga ku nshuro ya kane, ukaba wari umwaka wa kabiri ryitabaza akanama nkemurampaka ariko bikaba byari ku nshuro ya mbere Tonzi agaragayemo aho yinjiranyemo na Mc Lion Imanzi basimbuye Kidumu na Aron Tunga bari bakoranye iki kiraka na Aimable Twahirwa muri PGGSS3.

Tonzi

Benshi bamaze kubona Tonzi baratunguwe kuko bamufataga nk’umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bityo akaba adashobora kugaragara mu bikorwa by’irushanwa rigendereye kwamamaza ikinyobwa cya Primus bizwi neza ko gisindisha, ibi benshi mu bahanzi ba Gospel bakaba bakunze kutabishyigikira.

Tonzi

Havuzwe byinshi icyo gihe gusa uyu muhanzikazi we yabyimye amatwi yikomereza izi nshingano ze nshya ndetse zitoroshye yarahawe zo gutanga amanota ku bahanzi bagenzi be hakurikijwe ubuhanga n’ubunararibonye ndetse n’ubunyangamugayo abategura aya marushanwa bari bamubonyeho.

Tonzi

Tonzi mu gusubiza abibazaga byinshi kuri we, yabahaye igisubizo agira ati " Kuba ndi mu irushanwa rya Primus Guma Guma ni akazi, ndimo nk’umu judge ureba uko abaririmbyi bitwara ku rubyiniro ntabwo ndimo kureba abanywa inzoga cyangwa kubara amacupa y’inzoga anteretse imbere. Ibyo nkora ni akazi, nk’uko habaho umukristu w’umucamanza mu rukiko, umuganga, umunyamakuru nyuma y’akazi ko mu buzima busanzwe mubaho mwese muhurira mu nzu y’Imana.”

Tonzi

Gusa ushobora kwibaza uko mbere y’uko Tonzi ahabwa izi nshingano yafata iri rushanwa nicyo yatekerezaga ku kuba yaryitabira.

Tonzi

Tonzi ni umwe mu bahanzikazi bakomeye bitabiriye ku nshuro ya mbere umuhango wo gutangaza abahanzi 10 bari bagiye kwitabira ku nshuro ya mbere iri rushanwa mu birori byabereye muri Kigali Serena hotel mu 2011. Ukurikije igisubizo Tonzi yahaye umunyamakuru bigaragara ko uyu muhanzikazi nawe yari umwe mubari kwishimira kwitabira iri rushanwa gusa yaje muri ibi birori afite amakuru y’uko bishoboka ko abahanzi ba gospel bashobora kuba batari ku rutonde rw’abahatana.

Abajijwe niba yifitiye icyizere cyo guhatanira iri rushanwa ku nshuro ya mbere ryari riteguwe. Mu magambo ye Tonzi icyo gihe yasubije agira ati “ Njyewe sinzi niba ndimo ariko nje kureba kuko batubwiye ko abakora gospel music bashobora kuba batarimo!”

Gusa ibi ntibyabuzaga Tonzi kubona ko ari irushanwa ryiza riteguye neza kandi rije gufasha abahanzi. Aha yagize ati “ Ndayumva neza cyane kuko ni ikintu kidasanzwe ku bahanzi nyarwanda, harimo kubazamura ndetse no guha agaciro abahanzi. Urabona ko ari ikintu kidasanzwe cyateguwe neza kirimo imbaraga”

Reba hano uburyo Tonzi yavugaga uko yabonaga PGGSS I


Buri muntu agira ibyifuzo n’intego zinyuranye mu buzima, ariko Imana yo ikagira inzira imunyuzamo. Iyo Tonzi aba ashaka guhatanira amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star, byashobokaga ko ubu aba atari umwe mu bakemurampaka b’iri rushanwa, nk’uko Bruce Melodie yigeze kujya afasha abandi bahanzi mu kuririmba Live (Becking) ariko kwigaragaza nk’umuhanzi ushobora guhatana bikaba byaratumye akurwamo.

Tonzi

Tonzi amaze kumenyerwa muri PGGSS nk'umwe mu bagize akanama nkemurampaka

Iyo uyu muhanzikazi ajya guhatanira aya marushanwa kandi, hari impinduka byanze bikunze yari kuba yaragaragaye mu muziki akora nk’uko mu bagiye bayitabira bose hari impinduka byazanye mu buzima bwabo bwa gihanzi, bamwe baryegukanye, abandi barazimira, abandi batera imbere, abandi na n’ubu baracyahatana.

Reba amashusho y'indirimbo 'Humura' ya Tonzi, imwe muzamumenyekanishije cyane






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kiza8 years ago
    Tonzi na aline,inigi n'indabo menya barabiranguye byose iyobivabikagera. kurimba birabagora weee...





Inyarwanda BACKGROUND