RFL
Kigali

Tony Jaa icyamamare cyakinnye filime 'ONG BAK' yataramanye na Gakondo group bagirana ibihe byiza, birangira abatumiye muri Thailand

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:26/10/2014 22:29
3


Mu ijwi ryiza cyane n’ubuhanga buhanitse, icyamamare muri filime Tony Jaa wamamaye cyane muri filime ‘ONG BAK’ yatunguye bikomeye abanyarwanda ubwo mu mpera z’iki Cyumweru yifatanyaga na group ya Gakondo agataramana nayo mu bitaramo isanzwe ikorera muri Hotel Des Milles Collines bya ‘Gakondo night’.



Muri iki gitaramo cyabaye ku mugoroba wo kuwa Gatanu tariki ya 24/10/2014, uyu mugabo ukomoka mu gihugu cya Thailand yari kumwe n’ikipe y’ibindi byamamare muri cinema bazanye mu Rwanda harimo Michael Jai White, Rob Perlman n’abandi bari bageze i Kigali ahagana saa kumi z’umugoroba zo kuwa Gatanu bahita baruhukira muri Milles Collines.

Ubwo itsinda rya Gakondo group riyobowe na Massamba Intore ryari ritangiye gutaramira abakunzi babo nk’uko bisanzwe, Massamba yaje kubwirwa ko mu bantu barimo bataramira harimo abashyitsi badasanzwe ndetse b’ibihangange muri Cinema ariko by’umwihariko muri bo hakaba usanzwe anazwiho ubuhanga buhanitse mu kuririmba.

nahs

Massamba ubwo yahamagaraga Tony Jaa

Nibwo Massamba yaje guhita ahamagara uyu munya Thailand, Tony Jaa ngo aze asuhuze abantu, maze bidatandukanye n’uburyo yitwara muri filime ‘ONG BAK’, uyu mugabo yahise aturuka aho yarari akora amasport menshi akomeye agenda ataragurika asimbuka abantu n’ama escalier maze ahita asimbukira kuri stage, maze abari bitabiriye iki gitaramo bakomera amashyi menshi uyu mugabo.

tony

Nyuma yo gusuhuza abantu yahise atangira kubataramira

N’ubwo abari aho bibwiraga ko ibyo akoze bihagije, nyuma yo kubasuhuza uyu mugabo ntabwo yasubije micro ahubwo yahise atangira kuririmba indirimbo ya Opera mu ijwi ryiza rigororotse mu rurimi rw’abathailandais ariko ya ndirimbo yaje kuba umudiho umeze nka Afrozouk hanyuma ikipe ya Gakondo isanzwe izwiho ubuhanga mu gucuranga ihita izamukana nawe batangira kumucurangira, bagenzi be bose bari bazanye ndetse n’abandi bari bitabiriye iki gitaramo barahaguruka barabyinana, maze arangije gususurutsa abantu asubira mu by’icaro bye, Gakondo group ikomeza igitaramo cyabo.

Gakondo

Abagize Gakondo group nabo bari batangariye ubuhanga bw'uyu mugabo wamenyekanye cyane ku isi kubera filime 'Ong Bak'

gakondo

gakondo

Tony Jaa na Gakondo group bahuje umuziki bishimisha benshi

Gusa uburyo Gakondo group yakiriye uyu mugabo, bakanabasha kumucurangira neza, byatumye akunda cyane umuco n’imbyino nyarwanda, ku buryo yanahise atumira iri tsinda mu gihugu cya Thailand nk’iko Massamba yabidutangarije.

Massamba yagize ati “ Oh lala c’etait super! Twamwakiriye neza, arishima, aradukunda ndetse ahita adutumira muri Thailand. Twaramucurangiye arishima, indirimbo ye twayumvise amasegonda duhita tumucurangira.”

Tony jaa

Tony Jaa nyuma y'iki gitaramo, abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook yahise agaragariza abakunzi be bose baherereye mu bice bitandukanye by'isi, ibihe byiza yagiriye mu Rwanda

Tubibutse ko ibi byamamare muri cinema byaje mu Rwanda muri gahunda yiswe ‘African tour Kempinski’, mu  bikorwa bijyanye n’ubukerarugendo bakorana na hotel mpuzamahanga ya  Kempinski hotel ari nayo isigaye igenzura Hotel Des Milles Collines.

Reba b'umwe mu buhanga bw'uyu munya Thailand agaragaza muri filime

Nizeyimana Selemani

Amafoto/CALEB Bientot






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • fr9 years ago
    yes uyu ni Ting kbsa turamwemera cyane cyane myru o back kbsa
  • 9 years ago
    Turamwemera
  • 9 years ago
    Uwo mutipe mumubwire muti karibu sana mu rwagasabo





Inyarwanda BACKGROUND