RFL
Kigali

Theo Bosebabireba yabaye nk’ukubiswe n’inkuba abonye abakobwa babyina ikimansuro bambaye hafi ubusa

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:30/11/2015 16:13
4


Nyuma yo kubona abakobwa babyina ikimansuro bambaye ibisa n’ubusa, umuhanzi Uwiringiyimana Theo uzwi nka Bosebabireba, avuga ko mu gihe yaramuka abyemerewe kandi akamenya ko abakora ibi bakwemera kumutega amatwi, yazajya ajya aho bikorerwa akababwiriza ubutumwa kuko yatunguwe cyane.



Kuwa Gatandatu tariki 28 Ugushyingo 2015, ubwo Senderi International Hit yamurikaga album ye yise “Tekana”, yitabaje abahanzi batandukanye barimo na Theo Bosebabireba ngo bamufashe gususurutsa abari bitabiriye iki gitaramo cye. Muri aba bahanzi ariko, Theo Bosebabireba udasanzwe yitabira ibitaramo bibera mu kabari avuga ko yatunguwe cyane.

Theo Bosebabireba aha yaririmbanaga na Senderi indirimbo bakoranye yitwa Bugacya

Theo Bosebabireba aha yaririmbanaga na Senderi indirimbo bakoranye yitwa Bugacya

Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, Theo Bosebabireba yadutangarije ko Senderi nk’umuhanzi mugenzi we akaba n’umuvandimwe dore ko bakomoka mu gace kamwe, yamutumiye ariko akaba atari azi ahazabera igitaramo uko hameze cyane ko atajya amenya utubari ntanamenye ibikorerwamo, akamwemerera ndetse akanabyitabira.

Uyu muhanzi avuga ko ubwo yageraga mu kabari ahazwi nko muri Senderi Night ari naho habereye iki gitaramo, ngo yakubiswe n’inkuba ubwo yasangaga harimo abakobwa babyina bambaye ibiteye isoni bijya kuba nko kwambara ubusa buri buri, ibintu avuga ko ari ubwa mbere yari abibonye ndetse bikaba byaramutangaje cyane akabona ko n’ubwo hari ababwiriza ubutumwa, babikora batazi urugero abantu bagezeho mu bupagani.

Narikanze, gusa namaze kugeramo mbona ntahandi nabicikira kuko bari bamaze no gufunga, nyine ndareba ndumirwa. Nabonye ko n’ababwiriza ubutumwa, tubikora hari byinshi tutazi ko bikorerwa iwacu mu Rwanda. Nabonye hari ubupagani ababwiriza ubutumwa batazi kuko ntanaho babibona, ntibajya ahantu nka hariya… Nabonaga abantu babireba ubona ko  babyishimiye, ababikora nabo mbona baterurana mbese ukabona ko ari n’ibintu bibasaba imyitozo ikomeye… Theo Bosebabireba

Bosebabireba ni ubwa mbere yari ataramiye abantu mu kabari

Theo Bosebabireba yabwiye Inyarwanda.com ko nyuma yo kwibonera ibibera aha hantu (bimenyerewe ku izina ry’ikimansuro) akabona biteye isoni ndetse ari ubupagani bukomeye, yahise yumva aba bantu bakwiye kubwirizwa ubutumwa ariko agira ikibazo ko mu gihe yashaka kubabwiriza ubutumwa bamwamagana, nyamara ngo mu gihe babyemera yajya ajyamo akababwiriza ubutumwa bakaba banahinduka.

Ku bijyanye no kuba yararirimbiye mu kabari kandi bikaba bikunda kurwanya n’itorero asengeramo rya ADEPR, Theo yabwiye Inyarwanda.com ko uretse kuba yaragiye muri aka kabari atazi neza ko ahabera icyo gitaramo cya Senderi ari mu kabari, ngo kuri we icy’ingenzi ni uko atigeze anyway inzoga kandi akaba yaratambukije ubutumwa bukagera no ku badasanzwe babwumva.

theo

Yanagarutse ku kazi akora nk’umuririmbyi, avuga ko hari n’ahantu bajya bamutumira mu bukwe ngo azajye kubaririmbira kandi bari bumwishyure amafaranga, yabugeramo agasanga baranywa inzoga ariko we agakora akazi ke akaririmba ubundi yajya kunywa akinywera ibinyobwa bidasindisha nk’ibyo asanzwe anywa.

REBA HANO VIDEO NSHYA YA THEO BOSEBABIREBA YITWA "BAZARUHIRA UBUSA":







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • peter8 years ago
    Ahubwo mumumbwirire muti urabeho,niyigendere ago abasha kubona indonke areke kwitwaza Imana.
  • ISHIMWE Liliane8 years ago
    Ubuse Theo ubu avuze iki ? abuse aba babyina mu ndirimbo ye arabona bataniye hehe nabayina ikimansure ? umva reka kubeshya nigute utegura igitaramo ntumenye aho kiri bubere?
  • pazzo8 years ago
    Nimukajye muca imanza aho kugirango njye mbeshya ngo ndi umukiranutsi kandi mbizi ko mbeshya majya kwiririmbira nka teo
  • valentine tamara 8 years ago
    Amen theo bazaruhira ubusa





Inyarwanda BACKGROUND