Abasore bagize itsinda rya The Benqs barakataje mu mishiga igamije gushimangira izina ryabo mu ruhando rwa muzika Nyarwanda nk’abahanzi bashya bifuza kwigaragaza. Muri uru rugendo rwabo aba basore, kuri ubu bakaba bashyize ahagaragara indirimbo eshatu icya rimwe.
Muri izi ndirimbo bashyize hanze, harimo indirimbo iherekejwe n’amashusho yayo bakoranye n’umuraperi Dany Nanone bakayita Vote. Uretse iyi ndirimbo kandi banashyize hanze indirimbo y’amajwi bise ‘Zabaye impamo’ yo kuramya no guhimbaza Imana bakoranye na Theo Bosebabireba. Izi zose zikaba ziherekejwe n’indirimbo bise ‘Happy day’ bakoranye n’abahanzi batandukanye barimo Uncle Austin, Gisa, M 1, Charly, Tino n’abandi.
Reba amashusho y'indirimbo 'Vote'
Nk’uko The Benqs baheruka kubitangaza, bakaba bakomeje umushinga wabo wo gutunganya Mixtape yabo bateganya gushyira hanze mu minsi iri imbere.
TANGA IGITECYEREZO