RFL
Kigali

The Ben na Safi bayoboye urutonde rw’abanyamuziki bazirikana aho bavuye ku bwa Dj Bob

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:5/10/2015 19:11
2


Dj Bob, umwe mu basore bagize uruhare rugaragara mu muziki ugezweho, kuri ubu akaba ari umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abaDj bacuruza ibihangano by’abahanzi nyarwanda rya United Street Promotion, asanga imwe mu mpamvu ikomeye ituma umuziki nyarwanda udatera imbere harimo kudasubiza amaso inyuma no kutazirikana kwa bamwe mu bahanzi n’abakorana



Nk’uko uyu musore uherutse mu itorero ry’igihugu ryari rigenewe Abahanzi ryabereye i Nkumba yabidutangarije, avuga ko nubwo benshi batunguwe n’ubwitabire buke bw’abahanzi nyarwanda bazwi, we bitigeze bimutungura kuko yari asanzwe azi neza ko benshi muri bo hari ibintu by’ingenzi badaha agaciro kubera kwibwira ko bamaze kugera iyo bajya.

Dj Bob

Dj Bob yishimiye kwitabira itorero ry'abahanzi, gusa ababazwa no kutitabira kw'abahanzi bakomeye

Dj Bob avuga ko uku kwibwira ko abahanzi bihagije ari kimwe mu byatumye umuziki w’u Rwanda uhera ahantu hamwe, gusa akaba yaribwiraga ko wenda itorero bashobora kuryitabira bagakuramo amasomo akomeye yabafasha.

Dj Bob ati Kubera wa muco wo gupinga ibintu byose, abahanzi ntabwo bari benshi ariko mpamya ko itorero ryari rikenewe kuko harimo byinshi twungukiyemo by’umwihariko ku giti cyanjye hari byinshi namenye.”

Dj Bob

Dj Bob na Lil Pac bitabiriye itorero

Uyu musore avuga ko n’ubwo yumvaga afite inshingano zo kwigisha no gusogongeza benshi mu bahanzi ubumenyi we na bagenzi be bakuye mu itorero, bigoye kuko benshi bumva ibyo bazi bihagije, ari nayo mpamvu bamwe ngo asanga baranifuzaga amafaranga kugirango bitabire itorero.

Dj Bob

Amwe mu mateka y’igigugu, inkomoko y'amwe mu mazina y’imwe mu mijyi nka Kigali, Kimironko, Nyamirambo n’ahandi henshi aho yaturutse, Dj Bob avuga ko ari kimwe mu byo yungukiye muri iri torero.

Gusa ku ruhande rwe, Dj Bob ashimira cyane Minisiteri y’Umuco na Siporo kuko yatumye yungukira byinshi mu itorero. Ati “ Ubu ndi umusirikare wuzuye ariko utazi kurasa, nari narabaye amakare, ariko mu mitsi hose ni sawa amaraso aratembera neza. Mbese nungukiyemo byinshi nifuza ko byatera amatsiko utaragiyeyo wese.”

Akomeza agira ati “ Bizamfasha cyane mu kuyobora nk’umuntu uyobora urubyiruko, Kuko ubu namenye uko nakwitwara imbere yabo nyobora, ni ibintu by’agaciro cyane. Ndashimira cyane Minisitiri w’umuco na sport kuko adahwema kudushakira icyatuma duterimbere nkashimira na batoza batoje intore kuko bafite ubuhanga utasangana undi mwarimu uwo ariwe wese.”

Dj Bob

N’ubwo Dj Bob avuga ko benshi mu bahanzi batazirikana aho bavuye ngo barebe naho bagana, uyu musore avuga ko umuhanzi The Ben, Safi(Urban boys), Bull Dogg n’umunyamakuru akaba na Dj, David Bayingana ari bamwe mu rugero rwiza rw’abanyamuziki bagerageza kuzirikana.

Ati “ Ni bamwe mu bantu batigeze bibagirwa urugendo twagiranye twubaka uruganda rw’umuziki hano mu Rwanda, ni bamwe bashobora kubigaragaza mu mvugo no mu ngiro. Umwitabaje igihe icyo aricyo cyose aragutabara, nkanagaya bamwe mu bahanzi badasubiza amaso inyuma ngo barebe aho twavuye naho tugeze n’inzira z’inzitane twagiye ducamo ahubwo bamwe bakifuza no kuba bakuraho ababafashije, ibi bituma badakomeza kutera imbere ahubwo ugasanga bari kuryana, bagambanirana bibana indirimbo n'andi mafuti menshi bakora, mbona itorero ridahagije kuri bo ahubwo abantu nk'abo bakeneye ingando.”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • h8 years ago
    abahanzi bamwe bigira abahatari bagapinga itorero bitwaje ngo bararenze wamugani
  • Fediko8 years ago
    Kwigira abahatari c byabura





Inyarwanda BACKGROUND