RFL
Kigali

The Ben na Meddy batashye amaramasa mu bihembo bya African Entertainment Awards (AEAUSA)

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/10/2018 10:00
1


Abahanzi Nyarwanda The Ben na Meddy bari bahatanye mu bihembo bikomeye bya African Entertainment Awards USA (AEAUSA) batashye amaramasa mu byiciro byose bari bahatanyemo, Diamond aba umuhanzi w’umwaka muri Afurika.



Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben yari ahatanye mu byiciro bibiri: Best Male of the Year ndetse na Best Video of The Year; Ngabo Medard Jirbert uzwi nka Meddy yari ahatanye mu cyiciro kimwe, Best Male of The Year.

Umuhango wo gutanga ibi bihembo wabereye mu mujyi wa New Jersery muri Leta zunze ubumwe za Amerika, kuya 22 Ukwakira, 2018 ; ibihembo bimwe bitangirwa muri Afurika ibindi bigatangirwa muri USA. Umunyarwenya ufite izina rikomeye muri Kenya, Omondi yegukanye igihembo cy’umunyarwenya mwiza muri Afurika, ‘Best Comedian in Africa’ ahigitse abarimo Basket Mouth wo muri Nigeria, Salvodo wo muri Uganda ndetse na Chipukezy.

Umuririmbyi Diamond wo muri Tanzaniya, yegukanye igihembo cy’umuhanzi w’umugabo mwiza w’umwaka, ‘Best Male Artist of the Year’ anatwara kandi igihembo cy’umuhanzi mwiza w’umwaka wakoranye indirimbo n’abandi ‘Best Collaboration of the year’; ni igihembo yegukanye abikesha indirimbo yakoranye na Omarion bise 'African beauty'.

Image result for African Entertainment Awards USA (AEAUSA)  winners

Eric Omondi yegukanye igihembo cy'umunyarwenya mwiza muri Afurika

Abasanzwe babarizwa mu inzu itunganyamuzika, WCB barimo Romy Jons[Dj wihariye wa Diamond] yegukanye igihembo cya ‘Best DJ of the Year’, Rayvanny yegukanye igihembo cya ‘Best Vocalist’ ndetse na Habibu Bajuni yegukanye igihembo cya ‘Best Dancer’, Nandy yegukanye igihembo cya 'Best Single Female' binyuze mu ndirimbo ye 'Kivuruge'.

Uhereye i bumoso, Diamond, Nandy ndetse na Rommy Jones

Itsinda rya Sauti Sol ribarizwa muri Kenya, ryegukanye igihembo cya ‘Hottest Group in Africa’. Ibihembo byatanzwe hashingiwe ku buryo buri muhanzi yashyigikiwe n’abafana be mu matora.

Ibihembo bya AEAUSA byashinzwe na Dominic Tamin, bifite intego yo gukoresha imyidagaduro mu gufasha, kwishimisha, kumenyekanisha ndetse no gushyira hejuru ibikorwa by’iterambere by’abahanzi Nyafurika. Bitangwa ku bahanzi bo muri Afurika bakorera umuziki muri Afurika ndetse no hanze y’uyu mugabane.

Abatwaye ibihembo:

Best Male Single (Davido – If)

Best Male Artist of the Year (Diamond Platnumz)

Best Male Palop Artist (Preto Show)

Best New Artist (Curr3ncy)

Best Francophone Artist (X Maleya),

Best Dancer/ Groups (Habibu Bajuni)

Best Comedian (Eric Omondi)

 

Best Blogger (Tunde Ednut)

Promising Local Artist (Chief Dejjy) ,

Best Female Central/West Africa (Seyi Shay)

Best Single Female (Nandy-Kivuruge)

 Video of the Year (Morachi; Kakalo)

Best collaboration (Diamond Platnumz ft Omarion African beauty),

 Best Hip Hop Artist (Stanley Enow)

Best Gospel (Annisstar Arning),

Best DJ of the Year  (RJ The Dj)

Best Producers (Ilblackbeat),

Best Male Central/West Africa (Morachi)

Best FeMale East/South/North Africa (Kenza Morsli)

 Best Francophone DJ USA (Dj Biran)

Female Artist of the Year (Yemi Alade)

Best Group (X-Maleya)

Best Female Palop Artist (Yola Araujo)

Best Caribbean Artist (Kes The Band)

Best Vocalist (Rayvanny)

 

Best Dancehall (Shatta Wale),

Best Upcoming Artist (Etoo Tsana)

Best Promoter (Guyzell) ,

Best Designer (Dangamacin clothinh USA)

Hottest group (Sauti sol)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jo5 years ago
    Bamaze niba batashye Amara masa . Ikizima nuko bakora music ikatunyura . Sinabonye uwo muri p_ squared aririmbira intebe ejobundi . Iyo batumira meddy CG theben ngo murebe ngo haruzura abantu bakabura Aho bajya.





Inyarwanda BACKGROUND