Tayo ni umusore ukomoka muri Nigeriya. Yamenyekanye cyane ubwo yegukanaga umwanya wa 2 mu irushanwa Big Brother Africa ku nshuro ya 9.Ubwo yari mu gitaramo BBA House mates cyateguwe na Frank Joe uyu musore yasobanuye ko ubwiza bw’abanyarwandakazi aribwo bwamushituye bituma yiyemeza kuza mu Rwanda.
Iki gitaramo kikaba cyarabaye kuri uyu wa gatanu tariki 27 Werurwe 2015 muri Serena Hotel. Tayo akaba yarahamije ubwiza bw’abanyarwandakazi ubwo yahabwaga ijambo muri iki gitaramo ngo agire icyo avuga ku buzima babayeho mu irushanwa rya Big Brother, uko azi u Rwanda n’abanyarwanda ndetse n’ibyavuzwe ko yigeze gushyamirana na Nkusi Arthur wari uhagarariye u Rwanda.
Tayo mu gitaramo BBA House mates
Ibyavuzwe by’uko yarwanye na Nkusi Arthur ni ukuri
Tayo yagize ati” Ibyaberaga muri iriya nzu ni ukuri(reality). Bijya gutangira navuze ko umunyarwenya numvaga anyuze yari Idriss, hanyuma Arthur biramurakaza, turashyamirana. Frank Joe yaraduhuje ibibazo birakemuka n’ubwo nawe nyuma twaje gushyamirana ariko ndamwishimira cyane.”
Ubwiza bw'abanyarwandakazi nibwo bwamukuruye butuma afata icyemezo cyo kuza mu Rwanda
Ubwo yabazwaga kubyavuzwe ko yaba yarahawe amafaranga agera ku bihumbi Magana atatu na mirongo itanu by’amadorali(350.000$) , ni ukuvuga asaga miliyoni 245 z’amanyarwanda , amafaranga yahawe n’umuherwe wo muri Nigeriya kubwo kwitwara neza muri Big Brother nubwo atagize amahirwe yo kwegukana iri rushanwa, Tayo yirinze kugira icyo akivugaho, avuga ko atahakana aya makuru cyangwa ngo ayemeze.
Yahoranye inzozi zo kuza mu Rwanda kureba ubwiza bw’abanyarwandakazi
Tayo yasobanuye ko impamvu yatumye aza mu Rwanda ari uko yashakaga gukabya inzozi yahoranye. Yagize ati”Nahoranye inzozi zo kuza mu Rwanda. Impamvu ikomeye yatumye nza mu Rwanda ni uko hari abakobwa beza.”
Ntiyishimiye gusanga u Rwanda ruhagarariwe n’abagabo
Ubwo Tayo yabazwaga uko yakiriye ko u Rwanda rwinjiye bwa mbere mu irushanwa rya Big Brother, n’uko rwitwaye muri rusange, uyu musore ntiyariye iminwa yemeza ko yari yiteze ko nibura ruzahagararirwa n’abakobwa, nyuma aza gutungurwa asanze ari abagabo baje kuruhagararira(Nkusi Arthur na Rukundo Frank).
Ku itariki 7 Ukuboza 2014 ubwo hasozwaga amarushanwa ya Big brother Africa , Tayo akegukana umwanya wa 2
Nubwo yahabwaga amahirwe yo kuba yakwegukana irushanwa rya Big brother ariko bikaza kurangira abaye uwa 2 , inyuma y’umunyatanzaniya Idriss, Tayo yahamije ko icyatumye abigeraho ari uko yabaye muri Big Brother Africa ntawe yigana ahubwo abaho ubuzima bwe yihariye(originality)
Tayo ashimishijwe n'uko yabonye amahirwe yo gusura ingagi
Mu bindi byamushimishije ni ukuba kuri uyu wa gatandatu tariki 28 Werurwe , we na bagenzi be bari bugire amahirwe yo gusura pariki y’Ibirunga bakareba ingagi , urugendo rwateguwe n’Ikigo cy'igihugu gishinzwe iterambere, RDB. Tubibutse ko Tayo yazanye mu Rwanda na bamwe mubo babanye muri Big Brother Africa 2014 barimo Ella ndetse na Esther bo muri Uganda, Permithias wo mu gihugu cya Namibia na Nhlanhla wo mu gihugu cya Afrika y’Epfo .
Renzaho Christophe
TANGA IGITECYEREZO