Mu kurushaho guteza imbere abanyempano batandukanye ndetse no kwagura uruganda rw’imyidagaduro hagenda haba amarushanwa yo gufasha abafite impano kuzamuka.
Mu bijyanye na muzika, hamaze iminsi haba irushanwa rbaye ku nshuro yaryo ya mbere ryiswe Talent Show Competition. Ni irushanwa ryatangiye tariki 12 Nyakanga 2018 rikaba ryaramaze ukwezi hakirebwa uhiga abandi mu bahatanaga.
Mu isozwa ry’iri rushanwa ry’abanyempano mu muziki, ryateguwe na Super Tizzo, hahembwe batatu ba mbere ndetse Super Tizzo wateguye iri rushanwa atangaza koi bi bizaba igikorwa ngarukakwezi mu gihe cyamezi atatu. Ni ukuvuga ko buri kwezi hazajya haba iri rushanwa kugeza mu kwezi kwa 11.
Super Tizzo yatangaje ko aya marushanwa azakomeza
Abatsinze n’ibihembo bahawe ni batatu. Uwa mbere yahawe amafaranga ibihumbi magana atatu (300,000 Rwf) yitwa Chapter Legency, uwa kabiri yahembwe ibihumbi magana abiri (200,000 Rwf) yitwa Potien naho uwa gatatu we yahawe ibihumbi ijana (100,000 Rwf) yitwa Badester.
Abahanzi basusurutsaga abitabiriye irushanwa
Ku ikubitiro iri rushanwa ritangizwa umuhanzi warifunguje ku mugaragaro ni Sintex naho mu isozwa ry’irushanwa abahanzi batatu bagize itsinda rya Active nibo bagiye gukora icyo twakita gusoza irushanwa. Bafasha uwateguye iri rushanwa mu gutanga ibihembo ku batsinze.
Abahanzi bo muri Active nibo basoje irushanwa banatanga ibihembo
TANGA IGITECYEREZO