RFL
Kigali

Super Level n’Ibisumizi bagiye gufatanya gutangiza iserukiramuco ryo ku mazi

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:27/07/2016 8:56
2


Nyuma yo kubona ko ibitaramo bikorerwa ku nkengero z’amazi bitagikunda gukorwa, abagize ‘labels’za Super Level n’Ibisumizi biyemeje kubisubukura babinyujije mu iserukiramuco rya muzika rizajya riba buri mwaka.



‘Uno beach festival’ niryo zina ry’iri serukiramuco rizatangira kuri uyu wa gatandatu tariki 30 Nyakanga 2016 rigasozwa ku cyumweru tariki 31 Nyakanga 2016. Ni ibitaramo bizabera mu Mujyi wa Rubavu, ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu kuri Sun and San hafi ya Tam Tam. Abahanzi Riderman, itsinda rya Urban boys, Fireman, Mico The Best nibo bazasusurutsa abazitabira Uno Beach festival. Ni ibirori bizayoborwa na Miss Sandra Teta.

Safi wo mu itsinda rya Urban Boys yatangarije inyarwanda.com ko bagize iki gitekerezo mu rwego rwo gufasha abakunda mwene ibi bitaramo kutaguma mu bwigunge. Iyi festival igiye kuba ku nshuro ya mbere, Safi ahamya ko buzaba ari bumwe mu buryo bwo guteza imbere ababarizwa muri label y’Ibisumuzi ndetse no muri Super Level, na muzika nyarwanda muri rusange.

Uno beach

Kuba aho ibitaramo bizajya bibera hegereye umupaka wa Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo, Safi abibonamo ubundi buryo bwo kurushaho gukundisha n’abaturanyi b’u Rwanda muzika nyarwanda.

Ati “ Abatuye muri Congo bazajya bambuka baze mu bitaramo byacu, urumva ko ari uburyo bwiza bwo kurushaho kubakundisha muzika nyarwanda. Basanzwe bawukunda ariko bizarushaho. Igihe kirageze ngo twese nk'abahanzi dufatanyirize hamwe kumenyekanisha no kuzamura muzika nyarwanda. Ntabwo ari igikorwa cyakorwa n'umuntu kugiti cye. Super Level n'Ibisumizi gufatanya ku gikorwa nk'iki sinshidikanya ko bizagira indi ntambwe bifasha mu iterambere rya muzika nyarwanda.

Safi yongeyeho ko buri mwaka bazajya bategura iri serukiramuco. Uko rizarushaho gukura, ngo niko bazajya batumira n’abandi bahanzi nyarwanda, ndetse n’abo mu bihugu byo muri aka Karere, batirengagije abahanzi bakomeye muri Afurika.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kwizera jean de Dieu7 years ago
    bazashyiremo nabanyaGISENYI
  • 6 years ago
    ?!





Inyarwanda BACKGROUND