RFL
Kigali

Social yashyize agira icyo avuga ku kuba aherutse kwibaruka imfura ye

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:23/07/2017 15:15
1


Mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gukwirakwizwa amakuru yuko Social yaba yaribarutse imfura ye gusa yari ataragira icyo abitangaho icyakora uwageragezaga kugira byinshi abaza uyu muhanzi ntacyo yatangazaga.



Mu kiganiro yahaye Inyarwanda.com Social Mula yashyize yemera kugira icyo atangaza kuri iyi nkuru, aha yabajijwe niba koko aya makuru ari impamo. Social Mula utarakunze kuvuga kuri iyi nkuru noneho yatoboye aravuga ndetse agira byinshi atangaza kuri iyi nkuru nubwo bitamubujije gusiga abantu mu rujijo rwa mama w’imfura ye.

Social yatangiye abazwa ni ba koko yaba yaribarutse imfura ye, adusubiza muri aya magambo: "Nabihakana gute se petit yaravutse!, ni byo rwose njye narabyaye imfura yanjye, ese buriya ni ikosa ra? Ni byo rwose ni uko abantu babigira ibintu bya hatari.”

social

Social Mula biravugwa ko yaba yarabyaranye na Uwase Naila bamaze igihe bakundana 

Abajijwe igihe yabyariye imfura ye Social Mula yabwiye Inyarwanda.com ko yibarutse imfura ye tariki 17 Nyakanga 2017 akaba yaribarutse umwana w’umuhungu, aha yaboneyeho guhita abwira umunyamakuru ko imfura ye yamaze kuyiha izina rya Owen ariko andi mazina avuga ko azayatangaza nibamara kumwita.  Atebya, Social yagize ati “Ubu nsigaye ndi papa Owen”.

Umunyamakuru yifuje kumenya niba koko yaramubyaranye n’inkumi bari bamaze igihe bavugwa kuba mu rukundo ‘Naila’, aha niho yashyize abantu mu rujijo avuga ko adashobora kuvuga kuri mama w’umwana we,anongeraho ko hari igihe wasanga uri kuvugwa cyane mu itangazamakuru ashobora kuba atari we, aha yongeraho ko uyu mubyeyi afite ubuzima bwe asanzwe abamo atagomba kumushyira mu itangazamakuru.

socialNubwo Uwase Naila ari we uvugwa kuba yarabyaranye na Social nyiri ubwite yanze kubyemeza cyangwa ngo abihakane

Abajijwe ku kijyanye nuko yaba yiteguye gukora ubukwe akamugira umufasha, Social Mula yabwiye umunyamakuru ko nubwo byabaye bibatunguye ariko gahunda ikurikiyeho ari ukureba uko bakora ubukwe bakabana nk’umugore n’umugabo kandi iyo gahunda ikaba ihari nubwo atazi igihe bizabera.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Umuhire 6 years ago
    Nibe nawe ntahemukiye uwamubyariye ureke umutare gaby yihakanye impanga yabyaranye na Iris. Abahanzi nyarwanda nabasambanyi biteye ubwoba. Gaby ntamahoro azagira kuko yateye umukobwa inda aramuhemukira akurikira agafaranga uriya mukecuru yamushukishije.





Inyarwanda BACKGROUND