Kuri iki cyumweru tariki 24 Ukuboza 2017 ni bwo umuraperi Ama G The Black yasabye anakwa umufasha we Uwase Liliane mubirori byabereye ku Ruyenzi. Mu masaha y’umugoroba nibwo uyu muraperi yagombaga kwiyakira no kwakira abatumiwe mu birori byabereye ku Kicukiro ahitwa Tela Vista ibirori byari bibereye ijisho byanagaragayemo bamwe mu bazwi muri muzi
Muri uyu muhango wo kwakira abatumiwe mu bukwe bwa Ama G The Black, uyu muraperi n’umugeni we baririmbiwe n’abahanzi banyuranye barimo Social Mula wari wamwambariye, Eric Senderi, ndetse na Bruce Melody aba bose basanzwe ari inshuti magara z’uyu muhanzi wanditse izina muri HipHop nyarwanda basusurukije abitabiriye uyu muhango.
Ama G The Black wamaze gusezerana imbere y’amategeko mu muhango wabereye mu murenge wa Runda mu minsi ishize wakurikiwe n’imihango yo gusaba no gukwa yabaye kuri iki Cyumweru tariki 24 Ukuboza 2017 igakurikirwa no kwakira abatumiwe muri ubu bukwe.
REBA AMAFOTO:
Ibirori byabereye mu busitani bwa Tela Vista ku Kicukiro
Young Grace n'iyi nkumi nibo bari bashinzwe kwakira abashyitsi
Ku buzima bwacu...
Aimable Twahirwa (wambaye amadarubindi) yatashye ubukwe bwa Ama G The Black
Social Mula aririmbira abageni
Senderi aririmbira abageni
Bruce Melody aririmbira abageni
Ama G The Black byamwanze mu nda yambura Micro Bruce Melody ubundi atangira kurapira umufasha we
Junior usobanura filime na mugenzi we Locky bari batashye ubukwe bwa Ama G
Senderi Hit, Bruce Melody na Mukadhaf inyuma yabo
Uwase Liliane yeretse Ama G The Black ko nawe azi gucinya akadiho
Reba uko byari bimeze mu mihango yo gusaba no gukwa
Ama G The Black yahuriranye nubundi bukwe bahitamo kurangira abantu gutya
Bamanuka bajya aho ibi birori byari bigiye kubera, abaturage nabo bafata amafoto
Samusure niwe wayoboye iyi mihango
Ubukwe bwabereye mu busitani bwiza
Bamaze kumuha umugeni Ama G The Black yamuguyemo aramuhobera
Ama G The Black yambika impeta umufasha weKu buzima bwabo...
Uwase Liliane yagiye guha impano umubyeyi we kwihangana biranga ararira
Abageni bashyitse mu byicaro...
Young Grace mu bari bambariye Ama G The Black
Social Mula, Danny Nanone, M Irene umunyamakuru wa Isango Star mu bari bambariye Ama G The Black
Social Mula
Senderi Hit
AMAFOTO: NSENGIYUMVA Emmy & Iradukunda Desanjo-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO