RFL
Kigali

Skpado Di Shatta yakoranye indirimbo na BullDogg bayita Fresh and Clean-YUMVE

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:19/05/2018 9:02
0


Abahanzi mu Rwanda bakomeza kugenda bavuka umunsi ku wundi, ibintu bigaragaza ko impano nshya zigenda zivumbuka kandi zaguka. Uko bagenda barushaho kuvuka kandi niko bifashisha bakuru babo mu ruhando rwa muzika bagafatanya mu kuzamura impano zabo.



Umusore w’umunyarwanda witwa Ntambara Steven ukoresha amazina ya Skpado Di Shatta muri muzika avuga ko atari we wa mbere mu muryango wabo ukora umuziki cyane ko n’umusore uzwi ku izina rya Kode uba I Brussels ari uwo mu muryango wabo. Kuri ubu uyu musore Skpado Di Shatta yashyize hanze indirimbo yise Fresh and Clean yakoranye na BullDogg.

Skpado

Skpado Di Shatta siwe wa mbere ukoze umuziki mu muryango wabo

Skpado umaze gukora indirimbo zitandukanye ziri mu rurimi rw’icyongereza nka ‘Gimme Some Love’, ‘Gold Digger’ n’izindi, yatangarije Inyarwanda.com aho igitekerezo cya ‘Fresh and Clean’ cyaturutse. Aganira n'umunyamakuru wa Inyarwanda.com, yagize ati:

Inspiration yayo nayikuye ku kintu bita ‘ITERAMBERE’ muri rusange. Mbona umuntu wese uteye imbere nabihuza no kuba Fresh and Clean. Maze kwiyumvamo icyo gitekerezo cy’indirimbo natekereje umuntu twayifatanya ubutumwa bugatambuka neza mbona nta wundi ni BullDogg. Namusangije igitekerezo nk’umuntu dusanzwe turi inshuti kandi nemera nk’umuraperi w’umuhanga, amaze kumva na Sample aremera turayikorana.

Skpado

Skpado yasanze gukorana na BullDogg indirimbo ye bizamufasha gutambutsa neza ubutumwa

Uyu musore kandi avuga ko yavutse ndetse akanakura ari umunyamuziki dore ko akiri n’umwana yajyaga aririmbira abagize umuryango we n’inshuti ze akiri muto ndetse n’aho yize bakaba barakundaga kumusaba kubaririmbira. Akirangiza kwiga amashuri yisumbuye ni bwo yinjiye mu muziki mu buryo bw'umwuga.

Skpado

Skpado Di Shatta nta manager afite kugeza ubu

Kuri ubu Skpado Di Shatta uretse inshuti n’umuryango we ndetse n’umusore ashimira cyane witwa Kei J bamufasha mu muziki, avuga ko nta manager afite (umujyanama), ahubwo akaba atanga ikaze ku waba ushaka kumubera manager.

Kanda hano urebe indirimbo Fresh and Clean ya Skpado Di Shatta na BullDogg






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND