RFL
Kigali

Skol iri mu biganiro byo gufatanya na The Mane mu gitaramo cya 'Celebrities Xmass Party'

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:5/12/2018 15:34
0


Mu minsi ishize ni bwo The Mane batangaje ko bari gutegura igitaramo cya "Celebrities Xmass Party" kizahuza ibyamamare bya hano mu Rwanda n'abafana babo. Iki gitaramo cyateguwe na The Mane kuri ubu Inyarwanda.com twamenye amakuru ko hari ibiganiro bigeze kure hagati y'iyi nzu ifasha abahanzi na Skol ngo babashe gukorana no gufatanya.



Umunyamakuru wa Inyarwanda.com akimenya aya makuru yifuje kubaza Bad Rama umuyobozi wa The Mane ukuri kw'aya makuru. Mu kiganiro yahaye Inyarwanda, Bad Rama yirinze gutangaza byinshi agira ati" Yigo turi mu biganiro ariko nta byinshi nifuza kubivugaho cyane ko amasezerano ataragera igihe cyo kuyavugaho gusa byo hari ibiganiro turi kugirana hagize ibigenda neza mwazabimenya."

Amakuru agera ku Inyarwanda.com ni uko Skol yifuza kuba umuterankunga mukuru w'iki gitaramo kizahuriramo ibyamamare binyuranye, aha ndetse ngo mu gihe kitarenze icyumweru kimwe amasezerano araba yarangiye n'imikoranire yarangiye nk'uko byanzuriwe mu nama yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Ukuboza 2018 yahuje impande zombi.

Ibi birori bizaba byahuriyemo ab'ibyamamare mu byiciro binyuranye birimo abahanzi ba muzika, abagiye begukana amakamba y'uburanga anyuranye, abakinnyi b'ibyamamare mu mikino itandukanye, abanyamakuru banyuranye, abafotozi b'ibyamamare n'abandi benshi... Ibi birori byitezwemo uburyo bunyuranye bw'imyidagaduro yaba abahanzi bazaririmba n'ibindi ariko kuri ubu byamaze gutangazwa ko aba Djs bazacuranga muri iki gitaramo ari abo muri Dream Team Djs.

Xmass

Skol umuterankunga uri mu biganiro byo gufasha abategura iki gitaramo

Kugeza ubu bimwe mu byamaze kumenyekana hanze aha ni ibiciro byo kwinjira muri iki gitaramo aho amatike agomba kujya hanze mu minsi ya vuba. Hateguwe amatike ya 5000frw mu myanya isanzwe, 10000frw mu myanya y'icyubahiro ariko uzayigura ku munsi w'igitaramo akazayigura 15000frw, 200000frw ku meza y'abantu umunani bicaye hamwe bazahabwa icupa rya Champagne ndetse n'ameza y'abantu umunani azaba ateretse mu myanya y'ikirenga azaba agura 400,000frw aha bakazatangaho icupa rya Champagne na Whisky.

Ku kijyanye n'uburyo abantu batangira kugura amatike Bad Rama umuyobozi wa The Mane iri gutegura iki gitaramo yabwiye Inyarwanda.com ko mu minsi iri imbere bazatangaza aho amatike azaba aboneka ku buryo abashaka kuyagura mbere bayabona byoroshye. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND