RFL
Kigali

Shuffa yahakanye ko umukobwa we Hamisa yakubitiwe mu buriri bwa Diamond

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/06/2018 13:43
0


Nyina w’umunyamideli Hamisa Mobetto, Shuffa Lutigunga, yahakanye yivuye inyuma ko umukobwa we atakubiswe na nyina wa Diamond Platnmuz, Sanura Kassim ubwo yamusangaga mu buriri bw’umuhungu we nk’uko byavugwaga.



Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru mu birori byateguriwe mu mujyi wa Dar es Salaam byo gusangira n’abana b’impfubyi, Madamu Lutigunga yavuze ko Mobetto atari muri Tanzania ubwo itangazamakuru ryandikaga ko umukobwa we yakubitiwe mu buriri bw’umunyamuziki Diamond. 

Yanavuze ko nta mpamvu abona n'imwe yari gutuma nyina wa Diamond, Kassim akubita Mobetto bitewe n’uko mobetto atari mu gihugu kuri uwo munsi bivugwa ko yakubitiweho”. Yavuze ko abanga umwana we bahora bishimira gutangaza amakuru atariyo kuri we.” Madamu Lutigunga yashinje itangazamakuru ryandikira kuri interineti kwibasira umwana nibashungure amakuru bakira, avuga ko ari umutwaro bikoreje umwana we, yaba mu buryo bw’ibitekerezo n’amarangamutima.

Tariki ya 18 Gicurasi 2018 ni bwo byatangajwe y’uko nyina wa Diamond yakubise Mobetto amusanze mu buriri bw’umuhungu we. Icyo gihe Global Publishers yanditse ko uyu mukobwa yanakomeretse mu buryo bukomeye.

Related image

Hamisa Mobetto wabyariye Diamond

Iki kinyamakuru cyavuze ko Nyina wa Diamond yasanze uyu mukobwa mu rugo rw’umuhungu we ruherereye mu nkengero z’umujyi wa Dar Es Salaam. Cyanavuze ko iyo Diamond aza kuba adahari, Hamisa Mobetto yashoboraga no kuhakomerekera birenze. Ngo Diamond yarwanye kuri uyu mukobwa wamubyariye amushyira mu modoka ye ahamagara umushoferi we amuvana aho. Nyina wa Diamond yakunze kumvikana avuga ko Hamisa atamubona nk’umukazana ukwiriye mu muryango we.

Amakuru ava mu muryango w’uyu muhanzi ni uko nyina umubyara yifuza ko umuhungu we yakongera gusubirana na Zari Hassan babyaranye abana babiri. Ngo ubwo nyina wa Diamond yakubitaga Hamisa Mobetto, bashiki ba Diamond barimo Queen Darleen ndetse na Esma Platnumz bari bashyigikiye nyina.

Queen Darleen yagiye aganira n’ibitangazamakuru bitandukanye byo muri Tanzania avuga ko yahitamo ko umunyamideli Zari Hassan abana na Diamond kurusha undi mugore wese wakwifuza kubana na musaza we. Esma nawe yakunze kumvikana avuga ko nta kintu na kimwe apfa na Zari cyatuma atamwemera nk’umukazana wabo.

Image result for Hamisa mobeto

Diamond yabyaranye na Zari abana babiri, amuca inyuma anabyarana na Hamisa umwana umwe

Ubwo byatangazwaga y’uko nyina wa Diamond yakubise Hamisa Mobetto amusanze mu bururi bw’umuhungu we. Ise wa Diamond ariwe Abdul Juma yatangaje ko  umugore we [nibakibana] Kassim ko ibyo yakoze ataribyo. Yagize ati:

Madamu Kassim ntabwo yakoze ikintu cyiza. Ntabwo nakwemeranya nawe n’ibyo yakoze. Ntabwo yagakwiye kuba yivanga mu rukundo rw’umuhungu we. Ntabwo nzi neza uko yakwiyumva yumvise Hamisa nawe yakubise umwana we. Ntabwo bitanga isura nziza mvugishije ukuri.

Kuva Diamond Platnumz yabana na Zari mu buryo butemewe n’amategeko muri 2014 akiyegurira muzika nk’umwuga. Ahozwaho ijisho n'itangazamakuru, avugwa ubutitsa mu nkuru zo gushwana n’abagore, amashimwe yegukana umunsi ku wundi, ibikorwa by’iterambere agezeho n’ibindi byinshi bituma buri munsi hasohoka inkuru mu binyamakuru imuvugaho.

Related image

Zari Hassan ngo ni we mukazana wifuzwa

Umubyeyi wa Mobetto yibasiye nyina wa Diamond avuga ko yarongowe n’umupfubuzi

Kassim nyina wa Diamond [ibumoso], Lutigunga nyina wa Hamisa [iburyo]

Image result for Hamisa mobeto

Hamisa asanzwe ari umunyamideli ukomeye

Image result for Hamisa mobeto

Image result for Hamisa mobeto






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND