Sheila Gashumba, umunyamakuru wo kuri NTV uzwi ndetse ukundwa na benshi, yatabawe n’inzego za polisi nyuma yo gukubitwa akagirwa intere akanamufungirana mu cyumba yaje gusangwamo arembye bikomeye.
Umunyamakurukazi Sheila Carol Gashumba, yatabawe na polisi nyuma yo gukubitwa bikabije akanafungiranwa mu cyumba na se umubyara amasaha agera kuri cumi n’atanu. Inzego za Polisi z’ahitwa Kabalagala zakijije Gashumba nyuma yo gukubitwa na se amuziza ko yatashye atinze mu ijoro kandi yanasinze cyane.
Ubusanzwe Frank Gashumba n'umukobwa we Sheila barumvikana cyane
Nk’uko Spy Reports dukesha iyi nkuru ibigaragaza, Sheila Carol Gashumba mu mpera z’icyumweru tuvuyemo ngo yatashye yasinze ari kumwe n’inshuti ze nazo zari zabaye ibyatsi maze batangira gutuka se (Frank Gashumba) bavuga ko afata nabi umukobwa we anamutoteza cyane. Ibi byateye umujinya mwinshi uyu mugabo umenyereweho gutanga ibiganiro byo gusubizamo abandi intege (motivational speaker).
Frank Gashumba umugabo ufite inkomoko mu Rwanda
Kuri uyu wa mbere ni bwo abo kuri sitasiyo ya polisi ya Kabalagala batangaje ko Gashumba Sheila yahamagaye nyina Tinah Mukuza, amubwira ibyamubayeho ko se yamufungiranye nyuma yo kumukubita kandi yagombaga kujya mu kiganiro kuri NTV akorera maze uyu mubyeyi ahita yirukira kuri polisi kubabwira ibyabaye ni ko kugenda bakamutabara aho bishe urugi rw’icyumba yari afungiranyemo.
Sheila Gashumba Carol umunyamakuru kuri NTV
Sheila ubwo yajyanwaga kuri polisi ngo avuge ibyamubayeho, yabwiye inzego z’umutekano ko atifuza na gato ko iki kibazo cye na se kigera mu itangazamakuru ndetse yiteguye kubabarira se naramuka ahamagawe nk’uko byemejwe na C/ASP Luke Oweyesigire umuvugizi wa polisi yo mu mujyi wa Kampala muri Uganda.
Ibi bibaye nyuma y’uko uyu mukobwa Sheila asabye se kuva mu rugo akajya kwibana kuko amaze gukura kandi afite akazi nyamara se uzwi ku kazina ka Mwalimungu akabimwangira. Ikindi kizwi n’uko uyu mubyeyi ari kenshi ajya abwira nabi umukobwa we kuva yatangira kumugezaho igitekerezo cyo kwibana nk’uko ume mu nshuti z’uyu mukobwa yabitangaje agira ati “Sheila yasabye se kumwemerera akava mu rugo agatangira ubuzima bw kwibana kuko ubu afite imyaka 22 kandi arakora. Sheila avuga ko yabasha kwitunga no kwiyitaho ariko se yarabyanze.”
Gashumba Sheila yasabye se kujya kwibana arabimwangira
TANGA IGITECYEREZO