Kigali

Shaddyboo yavuze ku mafoto amugaragaza yambikwa impeta n’umusore byavugwaga ko bakundana

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:30/05/2018 11:20
2


Mu gitondo cyo kuri uyu wa 30 Gicurasi 2018 nibwo ku mbuga nkoranyambaga ndetse na bimwe mu binyamakuru byandikirwa mu Rwanda hakwirakwijwe amafoto y’umunyamideri akaba umukobwa uzwi ku mbuga nkoranyambaga Shaddyboo yambikwa impeta n’umusore bagahamya ko ari umukunzi we mushya, ibi byatumye twifuza kuvugisha nyiri ubwite.



Nyuma yo kubona aya mafoto umunyamakuru wa Inyarwanda yahise ahamagara Shaddyboo maze ku murongo wa telefone uyu mukobwa tumubaza kuri aya mafoto, agiye gusbiza yaturitse araseka agira ati” Muri kubimbaza bikansetsa, ntabwo ari byo sibyo rwose nta n'ibyo nteganya vuba, sinzi igihe ariko si vuba uriya ni umusore w'umushuti bisanzwe twabikoze twikinira. Ikiri kunsetsa ndibuka ko ubwo twamaraga gufata iyi foto nabivuze ko izavugisha abantu none nyumvira, sibyo ni ukuri.”

Uyu mukobwa uzwi cyane nk’umwe mubakoresha cyane imbuga nkoranyambaga akomeza guhakana aya makuru yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda ati” Icyakubwira ko n’iyo foto ntayo mfite gusa namaze kuyibona, uriya musore ni uw'iwacu ni inshuti yanjye isanzwe rwose, ariko erega naranagowe ngaho bavuga Diamond, Davido, uyu mbega bazagera aho babure amahitamo.”

Shaddy Boo yamamaye cyane  mu mwaka wa 2011 ubwo yajyaga mu  mashusho y’indirimbo ya King James yitwa buhoro buhoro , uyu yaje kandi yaje gukundana na Producer Meddy Saleh umwe  mu batunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi batandukanye banabyarana abana babiri b’abakobwa ariko baza gutandukana bamaranye igihe gito kuri ubu uyu mugore akaba ariwe urera aba bana.

shaddybooshaddybooAmafoto yagarutsweho cyane avuga ko Shaddyboo yaba yatunguranye akambikwa impeta nuyu musore nubwo we abihakana agahamya ko uyu ari inshuti ye isanzwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Dos 6 years ago
    Ubuse uyu ninde wamwambika impeta Koko uretse abamugize igikinisho Iyo bamaze kumurya. Hhhh
  • 6 years ago
    tura g prfr kbx





Inyarwanda BACKGROUND