RFL
Kigali

Selena Gomez yavuze uburyo indwara ya Lupus yatumye bamuteramo indi mpyiko

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:14/09/2017 18:19
0


Mu gihe indirimbo ye nshya ‘Fetish’ afatanije na Gucci Mane iri mu zikunzwe muri iyi minsi, Selena Gomez yatangaje impamvu atigeze ayimenyekanisha cyane cyangwa ngo agaragare mu minsi iyi ndirimbo ikunzwe. Impamvu nyamukuru ngo ni uko yari mu bitaro bamuteramo indi mpyiko kubera indwara ya Lupus imwugarije.



Lupus ni indwara ituma ubudahangarwa bw’umuntu, burwanya ibigamije kwangiza umubiri, noneho bufata n’ibice by’umubiri bidafite ikibazo. Ibi bituma umuntu abara ingingo ndetse bikaba byakwangiza zimwe mu ngingo z’umubiri. Mu mwaka wa.. nibwo Selena Gomez yamenye ko arwaye iyi ndwara abanza kubihisha ariko nyuma aza kwerura yemera ko arwaye iyi ndwara ndetse akaba yarabazwe kubera iyi ndwara.

 Francia Raisa yahaye impyiko Selena Gomez

Kuri ubu yari amaze iminsi ari mu bitaro, inshuti ye Francia Raisa ikaba yaremeye kumuha impyiko imwe. Selena Gomez yakoresheje Instagrama ye agira ati “Nzi neza ko bamwe mu bafana banjye babonye uburyo ntagaragaraga cyane mu mpeshyi bibaza impamvu ntamenyekanisha umzuiki wanjye mushya unteye ishema cyane. Namenye ko nkeneye guterwa impyiko kubera uburwayi bwanjye bwa Lupus icy ogihe nari ndi kuruhuka.  Nicyo nari nkeneye ku buzima bwanjye. Mu minsi iri imbere nzabasangiza ibyo nanyuzemo muri ayo mezi yose nk’uko aribyo mpora nifuza. Hagati aho ndifuza gushimira umuryango wanjye, abaganga n’inshuti bakoze ibishoboka ngo mbone ibyo nari nkeneye byose mbere na nyuma yo kubagwa. Nsoza, nta magambo nabona yo gushimira inshuti yanjye Francia Raisa. Yampaye impano iruta izindi ampa impyiko ye. Mfite umugisha ukomeye. Ndagukunda cyane muvandimwe. Lupus ni indwara abantu badasobanukiwe ariko biri kugenda biza”

Selena Gomez

Selena Gomez yahishuye ko inshuti ye magara Francia Raisa yamuhaye impyiko

Iyi ndwara n’ubwo itazwi cyane, hari ibindi byamamare byazahajwe nayo, harimo nyakwigendera Michael Jackson, Nick Cannon, Lady Gaga, Toni Braxton n’abandi. Francia Raisa wahaye Selena Gomez impyiko ye ni inshuti ye magara akaba umukinnyi wa filime wamenyekanye muri filime nka Bring It On: All or Nothing, Beyond Paradise, Christmas Bounty n’izindi nyinshi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND