RFL
Kigali

Sapna Khasandra umuhanzikazi ukiri muto yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya igaragaramo abakinnyi ba filime benshi

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:12/07/2018 13:35
4


Kimwe mu bintu byiza kandi bitanga icyizere cy’ejo heza mu Rwanda ni uko mu mpano zitandukanye zihari hagaragaramo n’abana bakiri bato nk’uko bigenda bigaragara. Umwana muto w’umukobwa w’umukinnyi wa filime akaba n’umuhanzi yongeye kubigaragaza.



Ni Sapna Khasandra, wa mwana muto w’umukobwa wasusurukije abantu akaririmba mu gitaramo cya Riderman 'Uburyohe Concert' yamurikiyemo Mixtape ye yise Filime. Ubusanzwe yitwa Keza Kase Sapna agakoresha Sapna Khasandra mu buhanzi. Azuzuza imyaka 7 y'amavuko mu mpera z’uyu mwaka wa 2018. Kuri ubu yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza, ni n’umuhanga cyane kuko ntajya arenza umwanya wa kabili mu ishuri.

Kanda hano urebe ikiganiro twagiranye na Sapna Khasandra mu gitaramo cya Riderman

Uyu mwana muto yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Byina’ aho aba aririmba agira ati “Byinana nanjye, byina ibare, byina akadance, byina amaraba…iyo mvuye kwiga, nsuhuza ababyeyi, nkakora imirimo…” Nk’uko Uwera Joselyne, umujyanama (Manager) wa Sapna Khasandra yabitangarije Inyarwanda.com iyi ndirimbo yakozwe mu rwego rwo kugira inama abana bagenzi ba Sapna Khasandra ko bakwiriye kujya bakora imirimo nyuma yo gusuhuza ababyeyi ndetse bakishimana nabo.

Sapna Khasandra

Umuhanzikazi Sapna Khasandra ugiye kuzuza imyaka 7 

Sapna Khasandra amaze kugira indirimbo eshatu ari zo: The Heart Want What It Want yasubiyemo, Ni we Byose na Byina yashyize hanze ubu. Akorera muri studio yitwa King of Microphone ya Joselyne Uwera ari nawe wita ku bikorwa bye bya muzika. Si Sapna Khasandra gusa Joselyne afasha kuko afite n’undi witwa B John ukora umuziki wa Gospel uzwi ku ndirimbo ‘Urakomeye’.

Sapna Khasandra

Sapna Khasandra amaze kugira indirimbo 3

Nk’uko twabivuze haruguru, Sapna Khasandra ni umukinnyi wa filime nyarwanda ndetse ni umwe mu bakinnyi bazagaragara muri filime yitwa Shady Commitment igiye kujya hanze vuba. Ni muri urwo rwego mu mashusho ya Byina hagaragaramo abakinnyi b’ibyamamare mu ruhando rwa sinema nyarwanda. Nk’uko Manager we yabidutangarije abo bakinnyi ba filime bagaragaraye mu ndirimbo y'uyu mwana mu rwego rwo gushyigikira umukinnyi mugenzi wabo akaba n’umuhanzi, babikora mu gusigasira iterambere ry’impano ye.

Sapna Khasandra

Abakinnyi batandukanye ba filime nyarwanda bashyigikira Sapna

Umujyanama we kandi yadutangarije ko mu minsi iri imbere uyu muhanzikazi ukiri muto azataramana n'abana bagenzi be mu gitaramo cyo gutanga ikaze mu biruhuko kizabera mu karere ka Kicukiro kuri Tedgas aho bazasangira, bakabyina ndetse bakishimana.

Sapna Khasandra

Sapna Khasandra n'abo bahurira mu mwuga wa sinema

Kanda hano urebe indirimbo Byina ya Sapna Khasandra







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • R5 years ago
    Aheeee ateye icyo niki kumwumva
  • Mc 5 years ago
    Naba nawe arumvikana wowe uvuga ko ateye asyiii wakoze iki uretse amagambo atubaka gusa NDA nishimye kuba wafashe umwanya uka mwumva wakoze ahubwo
  • Maniragaba eric5 years ago
    Wow this girl is very talented l sow her in concert and she know to actor in movie nice girl .courage
  • 5 years ago
    Wow afite impano pe!





Inyarwanda BACKGROUND