Kigali

Safi ntiyamperekeje Uganda kubera kumfuhira nanjye ndi mukuru bihagije-Queen Cha

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:16/07/2015 8:16
3


Nyuma y’igihe giito Queen Cha shyize hanze amashusho y’indirimbo “Queen Of Queens” yakorewe mu gihugu cya Uganda, yahakanye amakuru y’uko yaba yarajyanye na Safi mu rwego rwo kumurinda cyangwa kumufuhira.



Ibi yabitangarije mu kiganiro The Video Talk aho yasobauraga byinshi ku mashusho y’indirimbo Queen of Queens yakoranye na Washington wo muri Uganda aho banakoryr aya mashusho agaragaramo na Safi bari bajyanye.

Safi

Safi yaherekeje Queen Cha ndetse agaragara no mu mashusho y'indirimbo ye

Ubwo twamubazaga impamvu nyamukuru yatumye Safi afata icyemezo cyo kumuherekeza niba koko hataba harimo kumufuhira cyangwa kumva ko hari ikibazo runaka yagirirayo, Queen Cha yagize ati “Ubusanzwe Safi ni mubyara wanjye, hanyuma akaba n’umuhanzi mugenzi wanjye, agira byinshi amfasa mu muziki… Ni mubyara wanjye w’umunyamuziki cyane cyane wamfashije kuri iriya ndirimbo. Ntabwo twajyanye nka bodyguard(urinda umutekano) kuko nanjye ndi mukuru ntacyo naba ariko we yagiye nk’umuntu afite experience(ubunararibonye) uziranyeyo n’abantu benshi kugira ngo azamfashe binyorohere.

Reba hano ikiganiro The Video Talk hamwe na Queen Cha 

Indirimbo Queen Of Queens Queen Cha yayifatanyije na Washingiton wanayikoze ikaba ari imwe mu mishinga ye y'uyu mwaka nyuma yo gushyira hanze iyitwa "Iwawe" yakoreze mu majwi gusa(Audio) akaba anateganya gushyira amashusho yayo hanze mu minsi ya vuba.

Reba hano indirimbo “Queen of Queens” ya Queen Cha afatanyije na Washington 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Am Sky lord john9 years ago
    iyindirimbo ni poa kbs Queen cha l love u kbs courage god bless u Queen cha see ma grl
  • Kay9 years ago
    Noisy wht kind of music is this? ??
  • h9 years ago
    Buriya Safi afata ku bintu



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND