RFL
Kigali

Safi Madiba yerekeje muri Uganda gushyingura Mowzey Radio akomoraho inganzo muri muzika

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:2/02/2018 9:14
3


Mu gitondo cyo ku wa Kane tariki 1 Gashyantare 2018 ni bwo inkuru y’incamugongo ku bakunzi ba muzika yageze hanze, akaba ari inkuru y'umuhanzi Mowzey Radio wo mu itsinda rya goodLyfe witabye Imana ubwo yari mu bitaro bya Case Crinic. Kuri ubu Safi Madiba ari kubarizwa muri Uganda aho yagiye gushyingura uyu muhanzi akomoraho inganzo.



Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 1 Gashyantare 2018 Safi Madiba ni bwo yerekeje muri Uganda. Ubwo yari ahagurutse mu Rwanda yagiranye ikiganiro kigufi na Inyarwanda.com atangaza ko agiye i Kampala gutabara umuryango w’inshuti ye akaba n’umuhanzi akomoraho inganzo. Safi anahamya ko yafataga Mowzey Radio nk’umubyeyi we mu bijyanye na muzika.

safi madibaAmagambo akomeye Safi Madiba yayanditse ku rukuta rwe rwa Instagram

Safi Madiba yabwiye umunyamakuru ko atazigera yibagirwa ineza Radio yagiriye itsinda rya Urban Boys ubwo bafataga amashusho y’indirimbo ‘Pete Kidole’ aha ngo Weasel waririmbanaga na Radio kimwe n’ubujyanama bwabo basabaga Urban Boys amadorali ibihumbi bibiri, ibintu byari bigoye ko bayabona ariko Radio yinginga bagenzi be ngo bemere bafashe Urban Boys. Nyuma yo kubyanga, Radio yahise afata icyemezo cyo kujya mu mashusho y’iyi ndirimbo wenyine mu gihe Weasel yari yabyanze.

Safi Madiba byagoye gutangaza byinshi yabwiye Inyarwanda.com ko byinshi mu byo yakabaye atangaza yabyanditse ku mbuga nkoranyambaga ati “Biri kungora kuvuga cyane kuri Radio ariko Imana imuhe iruhuko ridashira kandi aruhukire mu mahoro.” Urebye ku mbuga nkoranyambaga Safi Madiba yatangaje ko yafatiraga urugero kuri Radio cyane ko ubwo yinjiraga mu muziki yakunze kujya yumva indirimbo za Radio.

safi madiba

Safi Madiba ubwo yari yerekeje muri Uganda gushyingura Radio

Safi Madiba yagize ati” Ndababaye ndababaye mfite agahinda mu mutima wanjye ntago aribyo ntago aribyo isi ntago ari fair isi ntisobanutse mbere y’uko njya mu muziki numvaga Radio injyana ze ari mu bantu batumye ninjira mu muziki yari inspiration yanjye buri uko najyaga kuri micro ngiye kuririmba natekerezaga Radio kubera yigeze kumbwira ikintu ngo nujya ujya gukora indirimbo jya ukora indirimbo utekereze ku bantu ukore indirimbo itazagorana kuyifata ururimi rwose waba uririmba. none Radio uragiye, njye mufata nk’umwami wa chorus w’ibihe byose ndibuka tujya gukora pete kidole @richard arabizi baratugoye batwaka 2000 by’idolali biba ikibazo ariko nyuma Radio aza kuvuga ati aba bahungu ndabazi mwibagora ariko birananirana birangira nkuko mwabibonye ariwe ugiye muri video wenyine mwarabibonye nonese njye ndibaza kuki ariwe ugiye? Why why gusa buriya IMANA izi impamvu, ni intwari ya muzika wa Africa agiye no ku munsi w’intwari iyi industry mubona nyarwanda Radio ayifitemo uruhare I m so sad so sad IMANA imwakire mubayo yarumuntu mwiza.”

Usibye Safi Madiba ariko byitezwe ko hari abandi bahanzi banyuranye ba hano mu Rwanda bagomba kujya muri Uganda aho bagomba kujya gushyingura Radio ndetse no gutabara abo mu muryango we.

REBA HANO 'PEKE KIDOLE' YA URBAN BOYZ FT GOOD LIFE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mujyanama6 years ago
    Sha, Instagram, Twitter, WhatsApp, birakawatsapa ku mugozi!!! Urabona ukuntu byishe ururimi rwacu rw'Ikinyarwanda? Ndebera nawe buriya butumwa; nta kitso, nta kabago, nta kabazo, nta gatangaro; ibihekane ashwi, interuro zifite amagambo ahekeranye; mu by'ukuri imyandikire irakocamye 100%!!! Si we gusa kandi, ni hafi 95% babikora! Nzaba mbarirwa! Ngaho Vuningoma na Niyomugabo nimutabare!!!
  • theogene6 years ago
    NATW TURABABAY KABS IMANA IMUH IBIRUHUKO BIDASHIRA
  • Sekamanasteven6 years ago
    Umva ndababaye bitagira akagero niba hari umuhanzi nakundaga ni Radio nijwirye ryiza cyane ntakundi Imana imwakire mubayo Binteye kwibuka indirimbo yabo yitwa good night my love simvuze byinshi iam so ugry





Inyarwanda BACKGROUND