Ibyari ibihuha kuri ubu byabaye inkuru mpamo, Safi Madiba agiye gukora ubukwe. Uyu muhanzi wo mu itsinda rya Urban Boys yamaze kwemerera Inyarwanda.com ko afite ubukwe ndetse bukaba bugiye kuba mu minsi ya vuba kabone ko imyiteguro yabwo yabaye mu ibanga rikomeye.
Amakuru y'ubukwe bwa Safi yatangiye kuvugwa buturutse ku mpapuro z’ubutumire bw’ubu bukwe zanyuranagamo ku mbuga nkoranyambaga maze umunyamakuru wa Inyarwanda yihutira gushaka uko yavugana na Safi Madiba ngo amenye ukuri nyako k’ubukwe bwa Safi Madiba, uyu utigeze agora umunyamakuru yahise yemera ko afite ubukwe. Ubwo yaganiraga na Inyarwanda Safi Madiba yagize ati:
Ni byo rwose mfite ubukwe icyakora ubutumire mwabonye sinzi aho mwabukuye kuko njye ubwanjye sindabushyira hanze, wenda n’itariki si iriya bavuga (yisekera) gusa byo ubukwe burahari ariko ibyasohotse ku mpapuro z’ubukwe mwabonye sinjye wazitanze kuko buriya butumire mwabonye ubanza bwibwe aho nazikoreshaga gusa byo rwose mbamare impungenge ubukwe bwo burahari kandi vuba.
Nubwo avuga ko atemera aho 'invitations' zavuye dore impapuro z'ubutumire mu bukwe bwa Safi
Uyu muhanzi abajijwe itariki nyayo y’ubukwe cyane ko yari amaze kuvuga ko ishobora kuba atari iyatangajwe mu mpapuro z’ubutumire Inyarwanda.com ifitiye kopi, Safi Madiba yagize ati ”Muhumure erega namwe nzabatumira… wenda muzayibona.” Uyu muhanzi wo mu itsinda rya Urban Boys icyakora yemereye Inyarwanda.com ko ubukwe bwe buri mu ntangiriro z’ukwezi k’Ukwakira 2017.
Amakuru yari ahari kugeza ubwo twaganiraga na Safi Madiba ni uko afite ubukwe tariki 1 Ukwakira 2017 ahazaba imihango yo gusaba no gukwa izabera ku i Rebero. Safi Niyibikora akaba ari bwo azasaba umukunzi we Judithe Niyonizera bamaze kwemeranya kurushinga. Amakuru yizewe agera Inyarwanda.com ni uko uyu mukunzi wa Safi (Judithe Niyonizera) bamaze igihe bakundana ndetse uyu akaba ari nawe mbarutso yo gutandukana kwe n'uwo bahoze bakundana Umutesi Parfine baherutse gutangaza ko batandukanye.
TANGA IGITECYEREZO