RFL
Kigali

Safi Madiba (Urban Boys) agiye gukora ubukwe yateguye mu ibanga rikomeye

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/09/2017 7:08
11


Ibyari ibihuha kuri ubu byabaye inkuru mpamo, Safi Madiba agiye gukora ubukwe. Uyu muhanzi wo mu itsinda rya Urban Boys yamaze kwemerera Inyarwanda.com ko afite ubukwe ndetse bukaba bugiye kuba mu minsi ya vuba kabone ko imyiteguro yabwo yabaye mu ibanga rikomeye.



Amakuru y'ubukwe bwa Safi yatangiye kuvugwa buturutse ku mpapuro z’ubutumire bw’ubu bukwe zanyuranagamo ku mbuga nkoranyambaga maze umunyamakuru wa Inyarwanda yihutira gushaka uko yavugana na Safi Madiba ngo amenye ukuri nyako k’ubukwe bwa Safi Madiba, uyu utigeze agora umunyamakuru yahise yemera ko afite ubukwe. Ubwo yaganiraga na Inyarwanda Safi Madiba yagize ati:

Ni byo rwose mfite ubukwe icyakora ubutumire mwabonye sinzi aho mwabukuye kuko njye ubwanjye sindabushyira hanze, wenda n’itariki si iriya bavuga (yisekera) gusa byo ubukwe burahari ariko ibyasohotse ku mpapuro z’ubukwe mwabonye sinjye wazitanze kuko buriya butumire mwabonye ubanza bwibwe aho nazikoreshaga gusa byo rwose mbamare impungenge ubukwe bwo burahari kandi vuba.

Safi

Nubwo avuga ko atemera aho 'invitations' zavuye dore impapuro z'ubutumire mu bukwe bwa Safi

Uyu muhanzi abajijwe itariki nyayo y’ubukwe cyane ko yari amaze kuvuga ko ishobora kuba atari iyatangajwe mu mpapuro z’ubutumire Inyarwanda.com ifitiye kopi, Safi Madiba yagize ati ”Muhumure erega namwe nzabatumira… wenda muzayibona.” Uyu muhanzi wo mu itsinda rya Urban Boys icyakora yemereye Inyarwanda.com ko ubukwe bwe buri mu ntangiriro z’ukwezi k’Ukwakira 2017.

Amakuru yari ahari kugeza ubwo twaganiraga na Safi Madiba ni uko afite ubukwe tariki 1 Ukwakira 2017 ahazaba imihango yo gusaba no gukwa izabera ku i Rebero. Safi Niyibikora akaba ari bwo azasaba umukunzi we Judithe Niyonizera bamaze kwemeranya kurushinga. Amakuru yizewe agera Inyarwanda.com ni uko uyu mukunzi wa Safi (Judithe Niyonizera) bamaze igihe bakundana ndetse uyu akaba ari nawe mbarutso yo gutandukana kwe n'uwo bahoze bakundana Umutesi Parfine baherutse gutangaza ko batandukanye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • muhire jason6 years ago
    ni byiza rwose safi akize ka gacekuru ngo ni parfine karindagiye katabona ko imyaka yakarangiranye kari mu nyongezo kirirwa kiyahuza amayoga gusa
  • Jack6 years ago
    uyuwe se ni umwana ahubwo niwe mukecuru rukukuri kuko hashize imyaka itari munsi yicyinda(9) akoranye ubukwe numuzungu bahuriye muri Hotel yitwa Palma Village iri hafi yokubitaro bya King Faisal. aho yari umu serveur.
  • Eric 6 years ago
    ariko uyu muhungu nabakecuru rwarahize!! ndebera wabona aribo yatangiriyemo sex mwa mbere bijya bibaho kubikuramo bikakunanaira burundu.
  • aline gahima6 years ago
    ariko safi ntawe ntasobanutse uretse ya ndaya yu mukecuru yitwa parfine yishwe na whisky none ufashe uwo koko huhuhhuhuhuhu cyakora uko byamera kose uyu ndabona akiri muto
  • faustin6 years ago
    hhhhhhhh kbsa ndemeye safa azanye umukobwa wigikara kweri sha natisiga mukorogo safi azamucinyuma kandi uyu mukubwa umwana wambere azamubyarira iwabo kwanyina .
  • philliy6 years ago
    hhhhh ariko x safi yarasaZ cg ndumiwe abakecuru bamukozeh ngo uz uror dore ko abakunda kubi niyumve nyin urwishigishiy ararusoma
  • dusingizimana babau6 years ago
    Ntaribi safi nisanyure
  • gigi6 years ago
    Safi we wapi kabsa uyu ntago mukwiranye uyu mukobwa ni mubi rwose
  • Masomaso6 years ago
    Abagaya Safi nanjye ndabagaya nta bwenge mufite. Ese ubwiza ku giye kurushinga ni isura? Uyu mwana niba afite umutima mwiza ahuriye he n'ibizungerezi biri hanze aha byirirwa bizenguruka abagabo babo kandi ntacyo bibuze. Safi Courage biguca intege nawe ube ugiye kurushinga atari ugukina si non wazabona ishyano. Icyo utazi ni iki? Abashaka ibizungerezi bareke babishake wowe ube uzi ko urushinze ushaka abana bazagira uburere kandi bakabaho neza nta kindi uzabatoze kumenya Imana.
  • 6 years ago
    huuuuuhuuuuu ego mukobwa weee naragenze ndabona
  • Fils6 years ago
    byiza cyane, muzabyare murere mwonse muheke amahoro murwanyu wenda waruhuka inyuro za knowles gusa urban boys mwaranganye. wapfuye iki na nizo kuburyo atatashye ubukwe





Inyarwanda BACKGROUND