RFL
Kigali

Safi yifuza kujya mu ijuru adapfuye akajyayo mbere y'umugore we, yasubije abibaza niba umugore we atwite

Yanditswe na: Editor
Taliki:22/03/2018 9:59
9


Niyibikora Safi uzwi mu muziki ku izina rya Sabi Madiba yavuze ko bitamugora guhitamo uwo Imana yajyana mu ijuru hagati ye n’umugore we Niyonizera Judith anakomoza ku bivugwa ko umugore we yaba atwite.



Safi yakoze ubukwe na Niyonizera Judith muri Nyakanga 2017, nyuma uyu mugore we yahise yerekeza muri Canada aho yari asanzwe atuye aza kugaruka mu Rwanda muri Gashyantare uyu mwaka wa 2018.

Safi yabajijwe n’umunyamakuru Phil Peter wa Isango Star niba yakwemera kureka umugore we akajya mu ijuru Imana iramutse imuhitishijemo, avuga ko bitakunda ahubwo ko ari we wajyayo.Yavuze ko Ijuru rishakwa na buri wese ku buryo atakwemera kwitangira umugore we.

Yasubije muri aya magambo, ati:”Njyewe najya mu ijuru [Akubita agatwenge].Ubwo Imana yareba ufite umutima ukwiye. Oya nta nubwo nakwisubiraho kubera y’uko usibye n’umugore n’umwana wawe wibyariye imbere y’Imana muzabazwa ibibazo bimwe, urumva buri umwe azabazwa ibye!.

Yavuze ko mu byo yasaba Imana harimo kuyisaba kuzajya mu ijuru adapfuye. Aha yatanze urugero avuga ko mbere atari aziko abantu bapfa ariko ngo inshuti ye Radio Mozwey umuririmbyi ukomeye wabarizwaga mu itsinda rya Good Life ubwo yitabaga Imana yamenye urupfu icyo ari cyo. Yagize ati: "Ejo bundi nabonye Radio yapfuye mbona ko abantu bapfa koko."

Akomeza avuga ko mu migirire ye ya buri munsi akomeza gukorera ijuru mu buryo butandukanye byose byamuha ikaze mu ijuru aho abemera Imana bavuga ko ariho bazaba ubuzima bw’ubuziraherezo.

Image result for Safi Madiba na Judith igihe

Safi yasubije abibaza niba umugore we Judith atwite

Madiba uherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘My Hero’ yanavuze ko umugore we ari mu Rwanda ariko ko atazi neza igihe azasubirira muri Canada. Ku bijyanye n’uko baba baramaze kwagura umuryango hagendewe kubyo aririmba mu ndirimbo yafatanyije na RayVanny bise ‘Fine’ yirinze kugira byinshi atangaza ariko ahishura ko ari ibintu bizorohera buri wese kubibona.

Yagize ati :”Eeeh ni ibintu ntavuga ngo navugira aha (kuri Radio) ariko biba ari ngombwa mu buzima kuko tuba tugomba kwaguka.”Aseka cyane yavuze ko nta gitego kirinjira ngo ni zero kuri zero.Yavuze ko umubyeyi we atajya amushyiraho igitutu cyo kubyara umwana vuba kuko ngo Mama we asanzwe afite abazukuru n’abazukuruza, ikindi ngo Safi aganira n’umubyeyi we kenshi gashoboka ku buryo gahunda zose aba azizi.

Safi ari kubarizwa mu nzu itunganyamuzika ya The Mane yinjiyemo nyuma yo gusohoka muri Urban Boys yakozemo imyaka icumi. Safi, Marina, Riderman na Queen Cha bari kwitegura gutaramira mu karere ka Musanze no mu mujyi wa Kigali mu rwego rwo kumurika ku mugaragaro Label ya The Mane.

Image result for Safi Madiba na Judith inyarwanda

Safi hamwe n'umugore we Judith






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Ariko uyu mwamubonyemo iki
  • 6 years ago
    iki giturage mwabuze ibindi mwandika?? Ese kiba cyabishyuye angahe
  • 6 years ago
    Bamubonyemo ubuhanga
  • Ruweru6 years ago
    kiba cyakoze kumuti undise kiririmba ibiki
  • 6 years ago
    ariko kweri saf yabaye saf ESE amafaranka yumugore nashira buzagenda gute konbona yabaye umunebwe
  • arnol6 years ago
    abayishuye mn mujye mureka bamwandike we ninkendeyee hhh
  • Kaman6 years ago
    Ariko icyi kintu burya nin'ikijiji ngo nticyari kizi ko urupfu rubaho cyaravukiye ndetse kikanakurira muri uru rwanda? Ntimuzongere kwandika uyu muswa
  • 6 years ago
    bahe musaz ureke ubwo wakatiye bwi kgl
  • Ruben Nzakizwa6 years ago
    Birababaje kumva umusore wize kandi w'umunyarwanda avuga ngo ntiyarazi ko urupfu rubaho atarabona urwa Radio yirengagije amateka u Rwanda rwanyuzemo. Nasabe Abanyarwanda imbababazi.





Inyarwanda BACKGROUND