RFL
Kigali

Rusizi: Senderi yizejwe n’ab’i Bugarama gutunga indirimbo ze eshanu muri buri rugo-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/08/2018 6:53
0


Tariki ya 02 Kanama 2018 Senderi International Hit yakoreye igitaramo mu Karere ka Rusizi mu mujyi wa Bugarama, yizezwa n’abaturage baho gutunga indirimbo ze eshanu nibura buri rugo. Ni mu muhango watangiwemo ubutumwa bukangurira abaturage kugira isuku aho batuye no ku mubiri wabo.



Uyu muhanzi avuga ko yeretswe inyungu zo gukora cyane. Agiye gufatanya n’abafana be bakomeze gukora udushya umunsi ku wundi agamije kuyobora umuziki. Yavuze ko abaturage b’i Bugarama bamwemereye gutunga indirimbo ze eshanu muri buri rugo. Yabwiye INYARWANDA, ati “ Intego ni uko noneho Bugarama banyijeje ko muri buri rugo rugomba kuba rufite indirimbo byibura eshanu.”

Muri uyu muhango wo gukangurira abaturage kugira isuku mu Murenge wa Bugarama byakozwe ku bufatanye na SFH, Senderi yaharirimbye indirimbo nka ‘Convention’, ‘Nzabivuga’, ‘Tekana’, ‘Icyumvirizo’, ‘Jarousie’ n’izindi zatumye akomerwa amashyi n’abaturage.

ab'i Bugarama

Ab'i Bugarama bamwijeje gutunga indirimbo ze

Yihaye intego y’uko agiye gukora indirimbo ivuga kuri Bugarama ivuga ibyiza by'aho n’abakobwa beza bahatuye. Uyu muhango witabiriwe ku bwinshi wabereye mu karere ka Rusizi, Umurenge wa Bugarama, Akagari ka Ryankana mu Mudugudu wa Site.

bugarama

sendeeri

Senderi nawe yihaye intego yo kuririmba ku bwiza bw'abakobwa b'i Bugarama






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND