Ku wa Gatanu tariki 12 Mutarama 2018 wari umunsi wa Gatatu w’irushanwa ryo gushakisha abaziga mu ishuri rya muzika rya Nyundo,uyu munsi bakaba barushanyirijwe i Rusizi aho bakoreye muri TSS. Abahatana bose hamwe bari cumi na bane kugeza ubu hakaba ariho hagaragaye umubare muto w’abahatana.
Muri aya majonjora abari bagize akanama nkemurampaka ni; Pastor Aimable Nsabayesu, Murenzi Janvier na Might Popo nk’ibisanzwe. Aya marushanwa yitabiriwe cyane cyane n’urubyiruko rurangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye bagaragazaga impano mu kuririmba, gucuranga n’ibindi bifite aho bihuriye n’umuziki. Icyakora nanone bitunguranye i Rusizi hagaragaye n’abagabo bashaka kwiga umuziki mu ishuri rya Nyundo ndetse baranarushanwa.
I Rusizi bahageze bwa gatatu nyuma ya Musanze na Rubavu cyane ko abari ubuyobozi bw’iri shuri buri kuzenguruka igihugu bashakisha urubyiruko ruziga mu ishuri rya muzika, kuri uyu wa Gatandatu bakaza gukomereza i Huye n’ i Kigali kimwe n'ahandi hose mu gihugu bazakomereza.
Might Popo umuyobozi w'iri shuri yabanje kubaha amabwirizaAbari bagize akanama nkemurampakaMu bahatana hagaragayemo n'abakuzeAbahatana bari babukereye
AMAFOTO: IHORINDEBA Lewis -Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO