RFL
Kigali

RUBAVU: Axel Rugangura yahawe intama n'umwana uvuka mu muryango umufana bikomeye-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:1/10/2018 12:52
0


Mu mpera z'icyumweru turangije ni bwo mu karere ka Rubavu habereye igitaramo cya MTN cyakurikiranywe ku buryo bw'umwihariko na televiziyo ndetse na radiyo Rwanda cyane ko cyahuriranye na gahunda ya RBA yo kwegera abaturage aho abanyamakuru bakunzwe kuri iki gitangazamakuru bari berekeje mu karere ka Rubavu.



Rugangura Axel ukunzwe cyane kuri RBA mu biganiro by'imikino no kogeza imipira inyuranye, ari mu bari berekeje i Rubavu. Ubwo bari mu karere ka Rubavu rero umwe mu bagabo bari baje kwihera ijisho abanyamakuru ba RBA wari wazanye n'abana be babiri yasabye umwanya atangaza ko hari impano afitiye umunyamakuru witwa Rugangura Axel.

Uyu mubyeyi yatunguye abatari bake azamukanye n'abana be babiri harimo uwitwa Kwizera Axel izina bamwise bagendeye kuri uyu munyamakuru. Uyu mubyeyi yabwiye Rugangura Axel ko amukunda cyane byanatumye amwitirira umwana we ari nayo mpamvu yamuzanye kugira akomeze kubaka n'ubushuti hagati y'umwana we na Rugangura Axel.

Aba bana bari bazanye n'umubyeyi wabo bari bafite intama bari baje guha Rugangura Axel nk'impano imwereka urukundo umuryango wabo umukunda. Rugangura Axel yatangarije Inyarwanda.com ko yishimiye iyi mpano yakuye i Rubavu ahamya ko ari ikintu kimutera ishema n'urukundo rw'akazi akora cyane ko akunze kugaragarizwa urukundo n'abakunzi b'ibyo akora dore ko ari nabo akorera.

Rugangura

Rugangura ubwo yashyikirizwaga intama n'uyu mwana wambaye umuhondo (Uyu bari kumwe ni Dj Bissoso wafashaga uyu mwana wiswe Axel kubera Rugangura)

Rugangura

Axel Rugangura n'abana bamuhaye intama n'umubyeyi w'aba bana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND