Kigali

Rubavu: Abaririmbyi b’u Rwanda n’aba Congo bagiye guhatana, abazahiga abandi bazahembwa kumara iminsi 10 i Dubai

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:4/09/2018 18:38
0


Mu mujyi wa Rubavu nta kindi kiri kuvugwa usibye amarushanwa yo kuririmba yateguwe na Scandinavia Business Group mu rwego rwo gususurutsa abakunzi ba muzika bo mu Rwanda n’abo mu gihugu cy’abaturanyi Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.



Muri aya marushanwa abaririmbyi rurangiranwa bazahurira ku rubyiniro bahangana ku cyumweru kuwa 9 Nzeli 2018. Aya marushanwa azaza akurikiye igikorwa cyo gutora Nyampinga wa Scandinavia kizarangira kuwa 08 Nzeli 2018 azahuza Orchestre ikomeye muri Kigali yitwa De La Rumba na Orchestre ikomeje kubica bigacika mu mujyi wa Goma yitwa BAGDAD MUSICA. Aya marushanwa azabera mu kabare ka Scandinavia ku mupaka muto uhuza u Rwanda na DRC yitezweho byinshi.

Rubavu

Irushanwa ryo kuririmba rizaba nyuma yo gutora Miss Scandinavia 

Nk'uko bitangazwa n’umuyobozi mukuru wa Scandinavia ikigo gifite ubucuruzi butandukanye mu biyaga bigari ndetse n’Iburayi Paluku Kasongo Thierry ngo muri aya marushanwa itsinda rya muzika rizahiga irindi rizahembwa ibihembo byinshi birimo kuririhira itike yo kujya gutaramira i Dubai no kumarayo iminsi 10 bitabwaho. Yagize ati:

Twateguye aya marushanwa mu rwego rwo gutangira gahunda yacu yo kujya dufasha abahanzi bo muri aka gace kuba batangira gukorera ibitaramo i Dubai n’ahandi, guhuza amatsinda akunzwe mu bihugu byombi no gufasha abakunzi bayo kurushaho kuryoherwa. Iki gitaramo kigamije kwishimira intsinzi y’abadepite no gushimira Perezida Kagame ku miyoborere ye myiza.

Akomeza avuga ko iki gitekerezo yakigize nyuma yo kuganira n’inshuti ze ziba i Dubai bari gufatanya gutegura urugendo rw’itsinda rizegukana iri rushanwa kandi babyiteguye neza. Paluku kasongo Thierry avuga ko ibi bikorwa bakomeje kubikora mu Rwego rwo gushyigikira gahunda za Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda afataho icyitegererezo mu bintu byose birimo kuzamura impano z’abantu,ngo anamushimira uburyo akomeje kuyobora neza u Rwanda.

Agira ati:’’Ndashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda (Paul Kagame) ibi bikorwa byose dukora twaravuye hanze bikagenda neza ni umutekano tumukesha no kwishyira ukizana tubona mu Rwanda bikurura buri wese, kandi natwe tuzakomeza kubishigikira.’’ Uyu muyobozi akomeza avuga ko muri aya marushanwa azarangwa n’igitaramo rurangiranwa abakunzi ba muzika aribo bazagaragaza amarangamutima yabo nyuma yo kuririmbirwa butore,ndetse n’akanama nkemurampaka kazaba gakora akazi gashinzwe.

Muya Lauriane umuyobozi uhagarariye ibikorwa bya Scandinavia Rubavu ari nawe wateguye amarushanwa ari kuhabera ya Nyampinga avuga ko aya marushanwa yo kuririmba azaba arimo no kwishimira intsinzi ya Nyampinga Scandinavia uzatorwa mu ijoro ryo kuwa 8 Nzeli 2018. Aya marushanwa azitabirwa n’amatsinda akomeye mu gitaramo kizatangira Saa cyenda n’igice z’umugoroba. 

Rubavu ShowbizRubavu ShowbizRubavu ShowbizRubavu ShowbizRubavu ShowbizRubavu ShowbizRubavu Showbiz

Miss Scandinavia azamenyekana tariki 08 Nzeli 2018






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND