RFL
Kigali

Impamvu 5 zafasha akarere ka Rubavu gutera imbere mu myidagaduro

Yanditswe na: Editor
Taliki:29/06/2018 15:01
0


Binyuze mu bafana b'umuziki nyarwanda, abahanzi bakorera umuziki muri Rubavu n'abandi baba hafi imyidagaduro y'akarere ka Rubavu, tugiye kubagezaho impamvu 5 zafasha akarere ka Rubavu gutera imbere mu myidagaduro.



Akarere ka Rubavu ni kamwe mu turere twagiye tugaragaza imbaraga mu myidagaduro mu nzego zitandukanye haba mu mikino ndetse no muri muzika,ibi bikagaragazwa n'abantu bagiye bava muri aka karere bakamenyekana ku rwego rw'igihugu ndetse no hanze yarwo gusa bikagenda bigabanuka uko iminsi yagiye ihita. Twifashishije abantu batandukanye baba hafi imyidagaduro yo muri aka karere Inyarwanda.com twabateguriye impamvu 5 zafasha aka karere kongera kwiyubaka mu myidagaduro.

Benshi mu bahanzi, abakinnyi n'ibindi byamamare bagiye batera imbere baturutse muri aka karere iyo witegereje neza uhita ukekako basize bafunze imiryango kuri bagenzi babo ibi byatumye umunyamakuru wa Inyarwanda.com atembera aka karere aganira n'abahanzi, abatunganya indirimbo ndetse n'abafana mu buryo bwo gushaka igisubizo kuri iki kibazo. Dore zimwe mu mpamvu zaje ku isonga zafasha akarere ka Rubavu gutera imbere mu myidagaduro.

1. Kwirinda gukorera mu kajagari

Ubusanzwe akarere ka Rubavu ni kamwe mu turere tubamo abahanzi benshi aho usanga abenshi nta hantu babarizwa bakorera umuziki ibi bikaba intandaro yo gukorera ahabonetse hose bigatuma n'ibyo bakoze bidakundwa n'ababyumva kuko biba bidafite ireme.

2.Kumenya icyo bashaka

Aha wavuga abahanzi, abakinnyi ndetse n'abandi bafite aho bahuriye n'imyidagaduro y'i Rubavu. Ni ngombwa ko bakora bagendeye ku ntumbero y'aho bifuza kugera dore ko usanga abenshi babikora nta cyerekezo mbese babikora bishimisha bikadindiza akarere mu myidaduro na cyane ko abanyarwanda baba batakibonye icyo bifuza kubona.

3.Kwishyira hamwe

Akarere ka Rubavu ndetse n'igihugu muri rusange biha amahirwe abantu bishyize hamwe bakagira gahunda ihamye bakoreraho, ibi rero byateza imbere akarere ka Rubavu mu mu myidagaduro mu gihe abahanzi, abategura ibitaramo ndetse n'abandi mu nzego zitandukanye bihurije hamwe nk'uko bamwe mu bayobozi b'aka karere ka Rubavu babigarukaho.

4.Kwagura Imbibi

Imyidagaduro yo mu ntara akenshi usanga bigoranye ngo igere ku rwego rw'igihugu cyangwa se ngo umuhanzi waho agere kure. Iyo uganiriye na bamwe mu baba hafi imyidagaduro yo muri aka karere, bakubwira ko hakenewe kwagura imbibi, abahanzi b'i Rubavu bagakorana n'ab'ahandi kandi bagakora indirimbo zifite ireme ibi bikazatuma imyidagaduro irushaho gutera imbere muri Rubavu.

5.Ubufatanye bw'abaterankunga

Nk'uko tubibona hirya no hino imyidagaduro itera imbere binyuze akenshi mu baterankunga mu gihe abikorera ndetse n'abandi bafite ibyo bakora bazatangira gutera inkunga imyidagaduro yo muri aka karere ntagushidikanya izatera imbere iteze imbere n'abayirimo. Tubibutse ko akarere ka Rubavu kagizwe n'imirenge 12 ari yo: Gisenyi, Rubavu, Rugerero, Nyundo, Kanama, Nyakiriba, Kanzenze, Mudende, Busasamana, Bugeshi, Cyanzarwe na Nyamyumba kakaba kari k'ubuso bungana na 388.3Km. Kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Kamena 2018 aka karere karaberamo irushanwa rikomeye mu gihugu cya Primus Guma Guma Super Star riri kuba ku nshuro ya 8 rigahuza abahanzi bakomeye mu gihugu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND