Kuri uyu wa Gatanu taliki 26 Ukwakira 2018 mu karere ka Rubavu hazabera igitaramo cyiswe Romantic Night cyizitabirwa n'abahanzi nka Ben Adolph na Yemba Voice. Iki gitaramo cyizanatangirwamo ibihembo kuri couple yitwaye neza ndetse na couple yifotoje neja kurusha izindi.
Hategekimana Shamy uzwi ku izina rya Dj Shamy Shift nyiri Makeshishift muzik group yatangarije Inyarwanda.com ko ari gutegura Romantic Night afatanyije na Ishimwe Tychique uzwi ku izina rya Tybo the solomaster, uyu akaba ari umugabo w'umuhanzikazi Favor.
Yemba Voice bazaririmba muri iki gitaramo Romantic night
Yavuze ko Romantic Night y'uyu mwaka izaba ifite umwihariko wo kuzacuranga umuziki w'umwimerere. Iki gitaramo cyizabera ku nkengera z'ikiyaga cya Kivu. Muri ikigitaramo hazabaho guhemba couple izitwara neza mu kwifotoza. Couple izatsinda izahembwa gukorerwa salon mu gihe cy'ukwezi.
Biteganijwe ko iki gitaramo kizabera kuri Lakeside hirya ya Tam Tam tariki 26 Ukwakira 2018 kikazatangira Saa Moya z'umugoroba(19h00). Abahanzi bazacyitabira ni: Yemba voice, Erasme, Samy ivon, Adolphe ndetse na BiG Symphony band bose bakaba bazacuranga umuziki wa Live.
Dj Shamy Shifty
Tyboo
Igitaramo kigiye kubera i Rubavu
TANGA IGITECYEREZO