RFL
Kigali

Riderman yatangaje uko yiyumva nk’umugabo iyo bamwise ‘Rusake’ anasobanura ibyo kuba yararetse iri zina

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:12/01/2018 11:17
0


Ubwo yatangiraga muzika Riderman yiyise Rusake, izina ryamamaye cyane mu ndirimbo ze zatumye anamenyekana muri muzika y’u Rwanda, icyakora kuri ubu iri ni izina uyu muhanzi atagikoresha cyane dore ko asa n'uwarisimbuje Igisumizi. Ibi byatumye umunyamakuru abaza uyu muhanzi niba koko iri zina yaba yarariretse nkuko abafana babivuga.



Mu kiganiro na Inyarwanda.com Riderman yagize ati” Rusake ndacyarikoresha, nko mu ndirimbo yitwa Inzozi mbi zabo ndabivuga aho mvuga ko Rusake wa Rusangiza rudaha ikinyoma intebe no mu ndirimbo inyuguti ya R mu gitero cya kabiri mvuga ko R muri Rusake ntibaza mu mbwa. Rusake ndacyarikoresha nubwo atari cyane nka kera.” Aha Riderman nawe yiyemerera ko iri zina atakirikoresha nkuko byahoze mu gihe cyatambutse.

Riderman abajijwe uko yiyakira iyo abantiu bamwise Rusake yagize ati”Iyo abantu babinyise (na n'ubu hari abakibinyita) mbyakira neza kuko ari izina nafashe nkarikoresha mu muziki kandi ntacyo rintwaye gusa biransetsa nyine iyo umuntu arinyise mu buzima busanzwe.” Riderman ahamya ko kuba umuntu yamwita Rusake ntacyo bimutwara ariko nanone ngo iyo barimwise biramusetsa cyane.

RidermanRiderman, Rusake, Igisumizi nandi menshi

Icyakora nanone Riderman yatangarije Inyarwanda ko hari igihe bajya babimuserereza cyane nk'iyo yibereye mu kabari ari gusangira n'abantu. Yatanze urugero agira ati” Hari igihe umuntu yambonye ahantu turi kwiyakira mfite akaguru k’inkoko mu ntoki aranserereza ngo #Riderman uri kurya abana bawe (ashaka kuvuga inkoko).” Icyakora nubwo ngo biba bimeze gutya ntacyo bimubwira cyane ko iri zina yarikoresheje muri muzika kandi igihe kinini.

Riderman ni umwe mu bahanzi bo mu Rwanda wamenyekanye ku mazina anyuranye aho uretse Rusake na Riderman kuri ubu benshi badatinya kumwita Igisumizi cyane ko iri zina ryaje risimbura Rusake ryari ryaranditse amateka muri muzika ye bwite.  

UMVA HANO INYUGUTI YA R, INDIRIMBO NSHYA YA RIDERMAN






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND