RFL
Kigali

Riderman, Charly na Nina n'abandi bahanzi bazataramira abizatabira ibirori byo gutangiza shampiyona ya Volley Ball

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:6/11/2018 18:12
0


Mu Rwanda umwe mu mikino ikomeye kandi ikunzwe harimo na VolleyBall. Shampiyona y'uyu mukino ukunzwe n'abatari bacye mu Rwanda y'umwaka wa 2018-2019 igiye gutangira, aho mu mikino izayifungura hazanaberamo ibirori byo gutangiza ku mugaragaro imyiteguro y'igikombe cy'Isi cya Beach Volleyball kizabera mu Rwanda.



Nk'uko bigaragara mu butumwa bugufi Federasiyo ya Volleyball yashyize hanze, yatangaje ko shampiyona igomba gutangira tariki 10 Ugushyingo 2018 ahateganyijwe imikino ine. Kirehe izaba ikina na IPRC West umukino uzabera muri IPRC West Saa Tanu za mu gitondo. i Kigali hazaba hari kubera imikino; UTB na APR Saa Sita z'amanywa mu gihe Saa Munani hazakina Gisagara na IPRC East naho Saa Kumi n'imwe z'umugoroba hazabe hakinwa umukino uzahuza REG na UTB, imikino yose izabera muri Petit Stade i Remera.

Muri uyu mukino uzahuza REG na UTB Saa Kumi n'imwe (17:00) z'umugoroba ni bwo hitezwe umuhango wo gutangiza ku mugaragaro imyiteguro y'igikombe cy'Isi cya Beach Volleyball kigomba kubera mu Rwanda muri Kanama 2019. Ni imikino iteganyijwe hagati ya tariki 21-24 Kanama 2019. Muri ibi birori byo gutangiza ku mugaragaro imyiteguro y'igikombe cy'Isi kizabera mu Rwanda hatumiwemo abahanzi b'ibyamamare bazataramira abazitabira iyi mikino y'umunsi wa mbere wa Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda. kwinjira muri iyi mikino bizaba ari ubuntu.

Riderman

Abahanzi banyuranye bari mu bazasusurutsa abazitabira imikino ifungura shampiyona ya Volleyball

Muri uru ruhurirane rw'ibirori abahanzi banyuranye bateganyijwe kugira ngo bazasusurutse abazaba bitabiriye iyi mikino ya Volleyball, aha hakaba hamaze kwemezwa abahanzi banyuranye barimo: Dj Phil Peter uzaba acurangira abantu imiziki, Riderman, Charly na Nina, Senderi Hit, Mico The Best, Miss Erica, na Ama G The Black bazaba bataramira abazitabira uyu mukino ufungura shampiyona y'umwaka wa 2018-2019 hanatangizwa ku mugaragaro imyiteguro y'igikombe cy'Isi cya Beach Volley kizabera mu Rwanda nk'uko twabigarutseho hejuru. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND